Abahanzi baturutse mu matorero atandukanye bitabiriye inama yo gutegura Groove Awards

1

Nyuma y’ikiganiro yakoze n’abanyamakuru Mo Sound itegura Groove Awards yagiranye ubusabane n’abahanzi 62 baturutse mu madini, amasengero n’amatorero atandukanye arenga 15.

Muri ayo madini harimo ADEPR, EAR, Chapel Kigali, Mavuno Church, Zion Temple, ERC, Catholic Church, Salvation church, Women foundation Ministries, 7day Adventist, Living Word Church, Assemblies of God, Jubile Revival Assembly, Bethsaida Holy Church, Eglise Vivante, AEBR, EPR, Miracle Center ndetse nizindi, aho aba bose barebeye hamwe Groove Awards Rwanda uko izaba imeze kuri iyi nshuro ya 2 igiye kuba mu Rwanda ndetse baboneraho n’umwanya wo gutanga ibitekerezo byabo.

Abahanzi barimo Irakoze Fidelite (Sonia), Dr Mugenzi Dominique Savio uyobora Chorale de Kigali, Mazeze Charles umuyobozi wa Alarme Choir, Producer Bob, Murindwa Rafiki wari uhagarariye Maranatha Choir, Uwitonze Clementine Tonzi, Semayange Octave uyobora The Blessing family, Cubaka Justin, Ledama Daniel wari uhagarariye Singiza Music International, Dominic Nic Ashimwe, Nduwayo Colombus, Rwagasore Robert wari uhagariye Rehoboth Ministries, Murara Jean Paul, Bahati Alphonse, Kamanzi Irene Gaby, Iyakaremye Serge, Ngenzi Yvan, Kayiranga Melchion, Producer Sam n’abandi benshi ni bamwe mubitabiriye iki gikorwa aho habaye umwanya wo gusangira icyo kurya no kunywa, habaho umwanya wo gukira udukino dutoya (Relax time), habaho umwanya wo kwiga ijambo ry’Imana no kureba uko muri Kenya ibi bihembo byagiye bikura kugeza ku rwego bigezeho, ndetse habaho n’umwana wo kwerekana uko Groove Awards Rwanda 2014 izaba imeze ndetse abahanzi babishaka buzuza Form zo gusaba kwitabira ibi bihembo.

Reka tubibutse ko itariki yo guharika kwiyandikisha muri Groove Awards Rwanda 2014 ari 7/9.2014 aho nyuma yaho hazashyirwa hanze intonde zabantu 6 bagize amahirwe yo kwinjira mu bahatanira ibi bihembo, nyuma amatora atangire kugeza tariki ya 26/10/2014 .Gusa uyu mwaka Groove Awards ikazasozwa mu mpera zuyu mwaka habaho igitaramo gisoza umwaka Groove Party kizaba 31/12/2014.

Ahantu abantu buzuza aya mafishe bari kuyashyira nkuko twabitangarijwe nabari gutegura iki gikorwa ni Blues Cafe (Internet Section) La Borne Addresse Building, Nyarugenge, Kigali City Venue 3, Ebenezer Restaurant Kigali City Market Building, 3th Floor, Nyarugenge, Moriah Entertainment Offices, Ndamage Building, 4th Floor, Nyarugenge Kigali City, RD Tech office opposite St Famille, Kiyovu road Kigali, EAR Musanze (North Province), ERC Rwamagana (Eastern province) na GBU NUR Butare.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo