Kwamamaza

Politiki

Perezida Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Perezida Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko

Mugihe Perezida Kagame yizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko, abanyarwanda batandukanye bakoresheje imbuga nkoranyamba bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko y’imyaka 60.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yujuje imyaka 60 y’amavuko kuri uyu wa 23 Ukwakira 2017 kuko yavutse kuri iyi tariki mu 1957.

Paul Kagame yavukiye i Nyarutovu mu yahoze ari Komine Tambwe, Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

Abanyarwanda nkuko basanzwe bagaragaza ko bakunda Paul Kagame ni ko babigaragaje ahatandukanye ku mbuga nkoranyambaga bamwifuriza isabukuru nziza.

Urukundo abanyarwanda bakunda Kagame barugaragariza ku kuba bifuza ko akomeza kubayobora ndetse n’iyi manda ya Gatatu ayoboye nyuma yo gutsinda amatora yo kuwa 03 na 04 Kanama yaturutse ku bushake n’ubusabe bw’abanyarwanda basaga Miliyoni enye bandikiye inteko ishinga amategeko basaba ko Paul Kagame akomeza kuyobora u Rwanda.

Ubudahangarwa bwe bwigaragarije mu bikorwa by’indashyikirwa yafashije abanyarwanda kugeraho birimo guhagarika Jenoside yakorwaga abatutsi mu 1994, ndetse na nyuma yo kuyihagarika ayobora igihugu akiganisha mu iterambere rirambye kandi rigera kuri bose.

Ubu abanyarwanda ntibasiba kwishimira gahunda nyinshi zigamije kubateza imbere bagezwaho na guverinoma iyobowe na Paul Kagame ndetse uretse n’abanyarwanda, n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ntibasiba kumuvuga ibigwi.

Mu cyumweru gishize, Inteko Nyamerika yita ku gushimira abantu babaye indashyikirwa ku rwego rw’Isi mu kugera ku ntego yambitse Perezida Kagame umudali wa zahabu ashimirwa kuba umwe mu bageze ku ntego zahinduye Isi.

Uyu waje usanga indi midali umuntu atarondora umukuru w’igihugu yagiye yambikwa kubera imiyoborere ye yaranzwe n’ubudasa.

Perezida Kagame yashakanye na Madamu Jeannette Kagame mu 1989, ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza