Amashimwe ya Perezida Kagame nyuma yo kongera gutsindira kuyobora u Rwanda

1

Nyakubahwa Paul Kagame yanikiye abo bari bahanganye mu matora ku mwanya wo kuyobora igihugu mu majwi y’agateganyo aho afite amajwi 98,66% mu majwi 80% y’abatoye yabaruwe.

Ibi byamaze gutangazwa byerekana ko Nyakubahwa Paul Kagame yamaze gutsinda amatora. Mpayimana Philippe wamukurikiye yagize amajwi 0,72% mu gihe Frank Habineza yaje inyuma n’amajwi 0,45%.

Mu ijambo yagejeje ku banyamuryango akimara kumva iyi nkuru nziza aho bari bateraniye ku Ngoro y’umuryango FPR-Inkotanyi, yibanze ku gushimira cyane abamufashije.

Yatangiye agira ati:”Nagira ngo mpere kubo turi kumwe hano bamfashije ku buryo bw’umwihariko mu gikorwa cyo kwamamaza no mu gikorwa cy’amatora yarangiye ibisigaye nyine bikaba ari ukubara amajwi , ubwo nabyo biri hafi kurangira ibyo bamaze kutugezeho ni uko FPR yatsinze amatora.

Ndashimira cyane abayobozi, abayoboke, intore z’umuryango FPR-Inkotanyi mwese ndabashimiye cyane cyane cyane . Intsinzi ni iyanyu ni amateka asanzwe ya FPR-Inkotanyi ihangana n’ibibazo, yahanganye n’ibibazo byinshi ariko tukaba dukomeza gutera imbere tuhigejeje ndetse tuhagejeje n’igihugu cyose.”

Yakomeje agira ati:”Abakabiri nkurikijeho ni abandi banyarwanda bose nabo twafatanyije, hari imitwe ya politiki yindi 8 izwi twavuze twiyamamarije hamwe ndabashimiye cyane ndetse nshimiye n’abandi bagiye muri iki gikorwa cy’amatora n’abayoboke babo nabo ndabashimiye ko bagerageje.

Ntabwo nakwibagirwa gushimira umuryango wanjye nabo ni Inkotanyi n’abana b’Inkotanyi nabo ni inzira barimo . Ndakurikizaho gushimira abantu bari hano batari bacye baduherekeje aho twagiye hose, ndetse nta n’ubwo basize imiryango yabo inyuma nabo barayizanye aho twajyaga hose nabo ndabashimiye cyane mwarakoze cyane muri bo hari abikorera kugiti cyabo. Ndagirango nshimire abo bikorera batanze umusanzu munini watumye amatora ashoboka akagenda neza ntabwo twabuze amikoro kubera bo n’abanyamuryango bandi mwese.”

Mubo Perezida Kagame yashimiye kandi harimo n’itangazamakuru ndetse n’abahanzi ndetse n’urubyiruko rwateguraga aho kwiyamamariza.

Ati:”Ndagira ngo nanone nshimire cyane abana abasore n’inkumi bateguye ibikorwa byose kuva aho byatangiriye kugeza n’uyu munsi. Urebye uko ibintu byari biteguwe kuva bigitangira kugeza n’ubu ahantu twahuriraga n’abantu benshi ariko ugasanga byateguwe neza ababyeyi barafashwa, abana barafashwa, abakuru n’abandi ibintu byose biri kumurongo urwaye agahabwa umuti ,ufite inyota agahabwa amazi mbese mu buryo buri kumurongo.

Abo ni abakobwa n’inkumi b’imyaka 20,25,30 ndabashimira rero ndashimira n’abari babayoboye. Ntabwo kandi nakwibagirwa gushimira abahanzi batubaye hafi ahari imbeho bakahamara imbeho, ahashyushye bakahashyushya cyane. Hari kandi n’abanyamakuru baba abo hanze, abo mu Rwanda abafotora, abakoresha imbuga nkoranyambaga mbese ibyabaga byose ntaho bitageraga ku Isi muri uwo mwanya bibereyeho.”

Paul Kagame yavuze ko iyi myaka 7 atorewe ari iyo gukomeza gukora bagahangana n’ibibazo by’umunyarwanda agakomeza kuba umunyarwanda wivana mu bukene akabaho neza.

Yavuze ko kuba abaye Perezida byavuye kubusabe bwabo ngo iyo butaba bwo ubu haba hari undi ugiye kuyobora u Rwanda kandi ngo we ntacyo byari kumutwara.

Ati :”Ahasigaye rero ngira ngo amateka atugejeje hano nayo murayazi murareba imyaka 7 ishize igikorwa nk’iki nabwo cyarabaye ndetse kigenda neza ubu cyanagenze neza kurushaho. Ariko icyo gihe ntabwo byari byarateguwe ko bizagenda nk’uko bimeze ubu, hagati aho abanyarwanda benshi mpereye ku masinyatire miliyoni 4 birenga ukagera kuri referandumu bikagera no kuri FPR ubwayo aho byose byaganishaga gusaba ko jyewe nkomeza kubabera umuyobozi.

Nabwiye abantu ubushize ko iyo bitaza kuba jye nta kibazo nari mfite cyo gukomeza, uko byateguwe bigakomeza uko mubishaka bikajya no ku bandi banyarwanda dushobora kujya inyuma bakatubera abayobozi . Ni ukuvuga ngo jye ndi hano kuko nubahirije ibyo nasabwe namwe ndetse uyu munsi bikaba bigaragara ko mwabyemeje.

Ndetse icyo nabonye jye turi mu gihe cyo kwiyamamaza bisa nk’aho icyo gikorwa cyo kugira ngo nkomeze mbabere umuyobozi cyavuzweho byinshi cyane cyane n’abo hanze. Muri ibi bikorwa rero tugenda tuvamo bisa n’aho abanyarwanda noneho bageratgeje kubyerekana bitari ibintu byo kunyura iruhande gusa.”

Perezida Kagame yasoje yongera gushimira cyane ati:”Ndagira ngo nsoze mbashimira ubwo ibindi tuzakomeza kubivuga ariko nagira ngo nsabe rwa rubyiruko navugaga nagira ngo muze hano musange aba bayobozi bandi bari hano mutebuke mugire vuba. Hari abandi bakora akazi gakomeye tutajya twibuka no gushimira aba bana baturindira umutekano ntitujya twibuka no kubashimira ariko baritanze.”

Nyakubahwa Paul Kagame yavuze ko umuryango we wamufashije cyane kandi ko awushimikra cyane ndetse akaba yanavuze imbwiraruhamwe ari kumwe nabo yaba umufasha we ndetse n’abana be bose uko ari bane.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Bamwibye ubu se 1,34% agiye he? ko bayamwibye? Kuki Komisiyo y amatora yibeshye? Nizeye ko 98,66 ari agateganyo.
    Staline agomba kugira 100% c.f. se basi 99,9999% kugirango yibagirwe gato ubuzima bubi yabayemo!!

Tanga Igitekerezo