Gicumbi: Abaturage bemerewe kongera guhinga ibijumba

Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi bakomerewe kongera guhinga igihingwa cy’ibijumba, nyuma y’igihe icyo gihingwa kitari mu byo bemerewe guhinga cyane cyane ahaciwe amaterasi y’indinganire.

Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu turere tw’u Rwanda dufite amaterasi y’indinganire menshi.Kuva ayo materasi yahangwa, abaturage bagiye bategekwa guhingamo ibihingwa bitandukanye nk’ibigori, ibirayi, ingano n’ibindi byatoranyijwe.

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Kageyo na Byumba mu karere ka Gicumbi bavuga ko uko kutemererwa guhinga ibijumba byabagizeho ingaruka yo kubura ibiribwa bihagije.

Aba baturage bavuga ko ibijumba ari ibyo kurya bari bamenyereye kuko byabatabaraga mu gihe cy’amapfa ariko aho gahunda yo guhuza ubutaka no kwibanda ku gihingwa cyatoranyijwe kibereye akarere itangirijwe, ibijumba ntibyongeye guhingwa kuko basanze bitabereye Gicumbi.

Uwajeneza Beatrice ni umwe mu baturage batuye mu murenge wa Kageyo baganiriye na Makuruki.rw. Yavuze ko mbere ibijumba byari ibyo kurya byabo kandi bakunda kuko ngo iyo babaga babiriye bajyaga mu murima bakirirwa bahinga umunsi wose ntibasonze.

Asobanura icika ry’ibijumba yagize ati: “Ibijumba twabihingaga ku rugo no munsi yarwo, tukajya tubifumbiza imborera, igihe cy’izuba twafataga imigozi y’ibijumba tukayorerera mu bishanga none ubu kuva baca amatarasi ntitwemerewe kubigezamo”.

Abandi baturage baganiriye na Makuruki.rw batuye mu murenge wa Byumba bavuze ko ibijumba bimaze gucika kuko usibye no mu ngo zabo ngo basigaye bajya no mu isoko bakabura ibyo bagura.

Aba bahinzi bavuga kutemerwa guhinga ibijumba mu materasi y’indinganire ari yo mpamvu babona nk’ibura ryabyo. Bakomeza bavuga ko mbere bajyaga babihinga mu bishanga ariko ubu ngo ibishanga byinshi byagiye bigurwa n’abatunzi bakabyororeramo inka zabo ahandi hahingwa icyayi.

Si abahinzi bafite ikibazo cy’ibijumba gusa kuko no mu isoko ry’akarere ka Gicumbi urigezemo usanganirwa n’amaganya y’abacuruzi b’ibijumba bavuga ko batakibona n’ibyo barangura ngo bacuruze.

Umwe mu bacuruzi witwa Makurata (immaculee) yagize ati: “Reba iyi seta yose ni iy’ibijumba ariko nawe urirebera ko nta bikiboneka, ubu rwose twayobewe icyo dukora. Nta bijumba bikiza rwose n’ibibonetse birahenda cyane, turakorera mu Gihombo”.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe ubukungu Muhizi Jules Aimable, yavuze ko nyuma yo gusanga igihingwa cy’ibijumba bahisemo kugishakira ahantu heza ho kucyororera kugira ngo cyongere kiboneke mu karere. akaba yavuze ko ku ikubitiro igishanga cya Gatuna ari cyo kigiye guhingwamo ibijumba.

Yagize ati: “ikijumba ni kimwe mu bihingwa ngandurarugo ariko muri aka karere cyagiye gisa n’aho gisigara inyuma, abantu benshi bakomeje kuvuga ko ibijumba bikwiye guhingwa, ni yo mpamvu dushaka kongera gushyira imbaraga mu kwita ku bijumba, ndetse twamaze gusaba RAB (Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi) ngo kidushakire imbuto nziza”.

Muri gahunda yo kongera umusaruro mu buhinzi na gahunda yo guhuza ubutaka, hashingiwe kandi no ku bipimo fatizo byatanzwe na MINAGRI, basanze Akarere ka Gicumbi kaberewe no guhingwamo ibigori, ibirayi, ingano, ibishyimbo n’urutoki.

Patrick RURINDA

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo