Ngoma: Barasabwa kubungabunga umuhanda uzabafasha kugeza umusaruro wabo ku masoko

Abaturage bo mu Akagari ka Akagarama, umurenge wa Rurenge ho mu karere ka Ngoma barasabwa kubungabunga umuhanda babonye nyuma y’igihe kinini bagorwa no kugeza umusaruro wabo ku masoko.

Aba baturage barishimira ko uyu muhanda uzakemura ibibazo byinsho birimo imihahiranire, imigenderanire kandi bikazatuma umusaruro w’ubuhinzi wongererwa agaciro kuko bazajya bashobora kuwigereza ku masoko, dore ko byabagoraga kugera ku isoko bikaba byabatezaga igihombo gikomeye kumusaruro wabo.

Ibi bije nyuma yigihe kinini bagaragaza ko babangamiwe no kuba nta muhanda mwiza bagiraga aho bahoraga basaba Leta kubagoboka bakabona umuhanda none ubu barawubonye.

Aba baturage bavuga ko byagoranaga kugeza imyaka bejeje ku isoko bikaba ngombwa ko bayigurisha n’abamamyi bakabahenda none ubu ngo ibi bibazo byose byamaze gukemuka burundu.

Abaturage twaganiriye barimo Nyirahabimana Claudine yagize ati:’’twajyaga duhura n’ibibazo byo kugera nko kwa Muganga kubera Umuhanda mubi ariko kuri ubu dushyizwe igorora".

Aba baturage bamaze kugira umuco wo kurinda ibyagezweho bavuga ko batazihanganira umuntu wese bazabona yangiza uyu muhanda.

Gitifu w’Akagari ka Akagarama yasabye aba baturage gusigasira uyu muhanda bawurinda icyawangiza.

Ndacyayisenga Emilien uyobora aka Kagari ka Akagarama yagize ati: ’’Uyu muhanda turawishimiye kuko uje ukenewe ,igisigaye ni uko buri wese yawubungabunga kuko uziye igihe,uwawangiza yabihanirwa,kuko aka Kagari kacu katagiraga umuhanda ugahuza n’utundi ukoze neza nk’uyu’’.

Ikibazo cy’imihanda yo mu byaro muri aka Karere ka Ngoma kirasa n’ikirimo kugenda gikemuka gusa nubwo iyi mihanda ikorwa ariko hari ikibazo gisa nkaho ari rusange cyo kuba uturaro dushyirwa kuri iyi mihanda dufasha abaturage kugera mu ngo zabo ari duto cyane bikaba bigora bamwe na cyane ko hari nabagwa mu miferege bakanavunika.

Lucien KAMANZI

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo