Kwamamaza

UMUTEKANO

Nyabihu: Police yafatanye umugabo amafaranga y’amakorano

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Nyabihu: Police yafatanye umugabo amafaranga y’amakorano

Police y’u Rwanda iratangaza ko yafatanye umugabo amafaranga y’amakorano ubwo yageragezaga kujya kuyabitsa agahita atahurwa ko ari amakorano.

Umuvugizi wa Policee mmu Ntara y’Iburengerazuba, IP Eulade Gakwaya yatangaje ko bafatanye Emmanuel Mushimiyimana w’imyaka 23 amafaranga y’amakorano.

Kuwa kane nibwo Mushimiyimana Emmanuel yafatiwe mu Kagari ka Rugeshi, mu Murenge wa Mukamira ubwo yageragezaga kubitsa amafaranga 34.000Frw y’amakorano kuri telefoni ye ariko umucuruzi (Agent akamuvumbura agahita ahamagara police)

IP Eulade Gakwaya yagize ati, “Twahamagawe n’umu Agent ubwo yari ahangitswe amafaranga 34000Frw y’amakorano na Emmanuel Mushimiyimana, duhita tuhagera ari nabwo twahise dufunga uyu mugabo”

Emmanuel Mushimiyimana nyuma yo gufatwa, kuri ubu afungiye kuri Station ya Police ya Mukamira

Police y’u Rwanda irasba abafite aho bahuriye n’ihererekanya ry’amafaranga nka Mobile money, Exchange Bureaux, [….] ko bajya babanza bagasuzuma neza amafaranga bahawe niba ari mazima kandi bakajya bandika imyirondora y’abakiriya babo kugira ngo igihe habaye ikibazo kibashe gukurikiranwa ku buryo bworoshye.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza