Kwamamaza

UMUTEKANO

Polisi yafashe ibiro 400 by’urumogi, ababifatanywe bakizwa n’amaguru

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
 Polisi yafashe ibiro 400 by’urumogi, ababifatanywe bakizwa n’amaguru

Ku cyumweru tariki 17 Ukuboza uyu mwaka Polisi y’u Rwanda mu turere twa Nyabihu na Rubavu yafatiye ibiro 400 by’urumogi mu bikorwa byo kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu; ifatwa ryabyo rikaba ryaraturutse ku makuru yahawe ku gihe n’abahatuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Inspector of Police (IP) Eulade Gakwaya yavuze ko urwo rumogi harimo ibiro 320 byafatiwe mu murenge wa Mukamira (Nyabihu) ahagana saa tatu z’ijoro bipakiwe mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina ifite nomero za pulake RAD 252G, ndetse n’ibiro 80 byari bitwawe kuri moto byafatiwe mu murenge wa Gisenyi ahagana saa saba z’amanywa.

IP Gakwaya yavuze ko urwo rumogi (ibiro 400) ruri kuri Sitasiyo za Polisi za Gisenyi na Mukamira mu gihe Polisi ikomeje gushaka abari batwaye ibyo binyabiziga dore ko babitaye bakiruka ubwo yabahagarikaga.

Ku byerekeye uburyo rwafashwe, IP Gakwaya yabisobanuye agira ati: "Nyuma yo kubona amakuru ko hari abantu bapakiye urumogi kuri moto no muri iriya modoka, Polisi yarabateze. Ubwo yahagarikaga abari batwaye ibyo binyabiziga banze guhagarara, ahubwo bongera umuvuduko bagira ngo bayicike, hanyuma babonye ko igiye kubafata babitana n’urwo rumogi bariruka."

IP Gakwaya yashimye abatanze amakuru yatumye uru rumogi rufatwa, ndetse akangurira abatuye iyi Ntara kwirinda kwishora mu biyobyabwenge; kandi abasaba kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu, itundwa, icuruzwa, inyobwa n’ikoreshwa ryabyo batanga amakuru yerekeye ababikora.

Yakomeje ubutumwa bwe agira ati: " Nubona umuturanyi wawe anywa ibiyobyabwenge cyangwa abicuruza uzamugire inama yo kubireka. Nabirengaho uzabimenyeshe Polisi cyangwa izindi nzego zibishinzwe. Niwigira ntibindeba ukumva ko kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge atari inshingano zawe uzaba wibeshya kuko abo uhishira bazahindukira bagakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko bibangamira abantu muri rusange nko gukubita no gukomeretsa n’ihohotera rishingiye ku gitsina."

Gukora, guhindura, kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

IP Gakwaya yagize na none ati: "Amafaranga yashowe muri uru rumogi yakabaye yarashowe mu bindi byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bw’abantu. Ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge harimo igifungo no gucibwa ihazabu, kandi ibifashwe biratwikwa ibindi biramenwa; ariko usibye n’ibyo bitera uburwayi butandukanye ababinywa."

Mu rwego rwo kurushaho kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge; Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe by’umwihariko kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu; icuruzwa, inyobwa n’ikoreshwa ryabyo; ibi bikiyongera ku bukangurambaga ikora hirya no hino mu gihugu aho yigisha Abaturarwanda ingaruka zo kubyishoramo, ikanabakangurira kubyirinda.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza