Kwamamaza

UMUTEKANO

Rutsiro: Dasso yahuraguye Gitifu bapfa inka ya Girinka

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Rutsiro: Dasso yahuraguye Gitifu bapfa inka ya Girinka

Mu Karere ka Rutsiro umuyobozi w’Akagali ka Rukaragata umurenge wa Kigeyo Siwenzabona Jean Baptiste yakubiswe n’umu Dasso witwa Nkundibirori amuziza ko batumvikanye kucyo bakorera inka ya Girinka bari barafashe yaribwe.

Ibi byabereye imbere y’abaturage mu Kagari ka Kavumu, umudugudu wa Gakeeri mu Murenge wa Kigeyo, aho iyi nka yafatiwe ariko abayibye ntibahite bamenyekana.

Uyu muyobozi w’Akagari n’umu DASSO bahuriye aho mu isantire ya Gakeeri aho iyo nka yari iri ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Kanama 2017. Abaturage bahatuye babwiye MAKURUKI ko iyi nka yari yarahawe umuturage muri gahunda ya Girinka.

Ubwo yabonekaga, umuyobozi w’Akagali wakubiswe yavuze ko iyo inka igomba kujyanwa kuri polisi bene yo bakaba ari ho bayikura ariko DASSO yo siko yabishatse kuko yahise itegeka ko inka igomba guhita isubizwa abayibwe.

Umuyobozi w’Akagali yahise afata ikiziriko akurua ya nka DASSO na we afata inkoni ahuragura uyu muyobozi w’Akagali.

Nkusi Potien umuyobozi w’umurenge wa Kigeyo ari naho uyu muyobozi wakubiswe abarizwa yatubwiye ko uku kurwana byatewe n’uko batumvikanye ku cyo bakorera iyo nka basanze yaribwe.

Yavuze ko iyo inka yari yibwe umuyobozi wakubiswe yashakaga ko inka ijyanwa kuri sitasiyo ya polisi naho DASSO we agashaka ko ihita ihabwa beneyo kuko bari bahari.

Uyu muyobozi w’umurenge yemeje ko kumvikana byananiranye maze DASSO agahitamo gukubita uyu muyobozi w’Akagali.

Gusa kubwe ngo ntakindi bapfaga kandi ngo ikirego cyahise gitangwa kuri polisi nk’uko yabibwiye Makuruki ati:” nta kindi kidasanzwe bapfaga kuko ntamakimbirane bari bafitanye. Urumva ni icyaha cy’urugomo kandi ibyaha by’urugomo tubishyikiriza polisi, na we rero yahise atanga ikirego kuri sitasiyo ya polisi ya Kigeyo ”

Uyu muyobozi wakubiswe nyuma yo kubura uko agira yatabaje abaturage bari bari ku isantere aho yakubitiwe nyuma yo kuvuza induru abatabaza nyuma na polisi iza kuhagera.


Abaturage bahuruye baje kureba DASSO akubita Gitifu.

IBITEKEREZO

 1. wowe uvuga ngo umuyobozi ni injiji Wowe ni ubuhe bwenge ufite utazi no kwandika itegereze igitekerezo wanditse icya mbere uratukanye icya kabiri ntuzi no kandika ikinyarwanda, urumva utari injiji kuri roho no ku mubiri? mwagiye mwitondera kuvuga!!

 2. wowe uvuga ngo umuyobozi ni injiji Wowe ni ubuhe bwenge ufite utazi no kwandika itegereze igitekerezo wanditse icya mbere uratukanye icya kabiri ntuzi no kandika ikinyarwanda, urumva utari injiji kuri roho no ku mubiri? mwagiye mwitondera kuvuga!!

 3. Ibibintu birababaje hasuzumwe impamvu uyu mu Dasso akubita umuyobozi kandi ntiyarakwiriye kuguma mu kazi kuko yakoze fautte rourde mugustin02@yahoo.com

 4. Ibibintu birababaje hasuzumwe impamvu uyu mu Dasso akubita umuyobozi kandi ntiyarakwiriye kuguma mu kazi kuko yakoze fautte rourde mugustin02@yahoo.com

 5. Ibibintu birababaje hasuzumwe impamvu uyu mu Dasso akubita umuyobozi kandi ntiyarakwiriye kuguma mu kazi kuko yakoze fautte rourde mugustin02@yahoo.com

 6. Ibibintu birababaje hasuzumwe impamvu uyu mu Dasso akubita umuyobozi kandi ntiyarakwiriye kuguma mu kazi kuko yakoze fautte rourde mugustin02@yahoo.com

 7. Ibibintu birababaje hasuzumwe impamvu uyu mu Dasso akubita umuyobozi kandi ntiyarakwiriye kuguma mu kazi kuko yakoze fautte rourde mugustin02@yahoo.com

 8. Ibibintu birababaje hasuzumwe impamvu uyu mu Dasso akubita umuyobozi kandi ntiyarakwiriye kuguma mu kazi kuko yakoze fautte rourde mugustin02@yahoo.com

 9. Ibibintu birababaje hasuzumwe impamvu uyu mu Dasso akubita umuyobozi kandi ntiyarakwiriye kuguma mu kazi kuko yakoze fautte rourde mugustin02@yahoo.com

 10. Ibibintu birababaje hasuzumwe impamvu uyu mu Dasso akubita umuyobozi kandi ntiyarakwiriye kuguma mu kazi kuko yakoze fautte rourde mugustin02@yahoo.com

 11. 1 | 2 | 3 | 4

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza