Kwamamaza

UMUTEKANO

Rwamagana : Hamenwe inzoga z’inkorano n’ibikoresho by’agaciro ka 7000 000frw

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Rwamagana : Hamenwe inzoga z’inkorano n’ibikoresho by’agaciro ka 7000 000frw

Mu kagari ka Bicaca ko mu murenge wa Karenge , akarere ka Rwamagana, ubuyobozi bw’akarere na Polisi bangiza litiro 9,650 z’inzoga z’inkorano kandi zitujuje ubuziranenge zakorerwaga mu ruganda rw’uwitwa Harerimana Innocent ndetse n’ibikoresho byifashishwaga mu kuzikora, ibyo byose bifite agaciro k’asaga miliyoni zirindwi.

Igikorwa cyo kubyangiza cyitabiriwe n’Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana , Radjab Mbonyumuvunyi n’uwa Polisi muri aka karere, Superintendent of Police (SP) James Rutaremara n’abandi bayobozi ku rwego rw’akarere n’umurenge wa Karenge.

Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n’abaturage batuye hafi y’aho cyakorewe, bakaba barigishijwe ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge, amategeko ahana abafashwe babinywa, babitunda n’ababicuruza kandi bakangurirwa kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.

Mu butumwa bwe, Meya Mbonyumuvunyi yagize ati:"Izi nzoga zamenwe uyu munsi kimwe n’ibindi biyobyabwenge muri rusange biri mu bishobora gutera ababinyoye uburwayi no gutuma bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko cyangwa kubigiramo uruhare, ibyo bikorwa bikaba bibangamira ituze rya rubanda."

Yasabye abaturage kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo kugira ngo barusheho kurwanya ibiyobyabwenge kandi bakumire ikintu cyose gishobora gutera umutekano muke batanga amakuru ku gihe, yatuma gikumirwa, kirwanywa no gufata abagikoze cyangwa abategura kugikora.

SP Rutaremara we, yasobanuriye abaturage bitabiriye icyo gikorwa ko bamwe mu bakora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, urugomo, no gusambanya abana babiterwa ahanini n’uko baba banyoye ibiyobyabwenge bitandukanye birimo na ziriya nzoga zamenwe.

Yagize ati:" Ntaho twaba tugana turetse abaturage cyane cyane urubyiruko rwo mizero y’u Rwanda rw’ahazaza bagakomeza kunywa inzoga nk’izi, nta buzima, nta terambere twageraho .”

Asobanura ingaruka mbi zabyo, SP Rutaremara yagize ati :"Amafaranga abishorwamo apfa ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa. Ingaruka mbi zindi zabyo zirimo ko ubifatiwemo ashobora gucibwa amande cyangwa agafungwa, ibyo bikaba bimuteza ubukene n’umuryango we."

Yagiriye inama abaturage kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko no gukomeza guha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe y’umuntu wese wakoze cyangwa utegura gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Asoza, SP Rutaremara yatsindagiye ubutumwa yari yavuze agira ati:"Ubinywa, uretse kumuteza ubukene n’umuryango we, ahungabanya ituze ry’abo abana nabo ndetse n’abandi muri rusange akaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kutabinywa, kutabitunda no kutabicuruza kandi agatanga amakuru ku gihe y’ababikora."

Inzoga zamenwe zifite agaciro ka miliyoni enye n’ibihumbi magana atatu na mirongo ine na bine by’amafaranga y’u Rwanda (4.344.000 Frws). Hangijwe kandin ibikoresho yakoreshaga bifite agaciro ka miliyoni eshatu (3.000.000 Frws). Byose hamwe bikaba bifite agaciro ka miliyoni indwi n’ibihumbi magana atatu na mirongo ine na bine by’amafaranga y’u Rwanda (7.344.000 Frws).

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza