Kwamamaza

URUKUNDO

Indonesia: bakuyeho Saint Valantin kubera gusambana

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Indonesia: bakuyeho Saint Valantin kubera gusambana

Imijyi ikomeye yo mu gihugu cya Indonesia yahisemo guhagarika umunsi mukuru w’Abakundanye wizihizwa kuwa 14 Gashyantare buri mwaka kubera ikibazo cy’urubyiruko usanga rwishora mu ngeso z’Ubusambanyi kuri uyu munsi bigakurizamo gutwara inda zitateganijwe.

Ku Isi hose tariki ya 14 Gashyantare bizihiza umunsi mukuru w’abakundanye (Saint Valantin), gusa mu gihugu cya Indonesia bahisemo kuwuhagarika bitewe n’ibibazo bikomeye uteza abaturage.

Imijyi ikomeye muri Indonesia nka Serabaya na Mataram izwi ho ubukerarugendo no kugira abantu benshi bahasohokera, kuri ubu nta kimenyetso na kimwe wabona kigaragaza ko hari umunsi mukuru w’abakundanye(Saint Valantin) nk’uko mu yindi myaka ishize byabaga bimeze nk’uko New Vision dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza.

Kuri ubu iki gihugu cyafashe ingamba zo gucungira umutekano hafi y’ibigo by’amashuri nyuma yo gukeka ko hari abanyeshuri bashobora kwitwaza uyu munsi bagakora ibikorwa biganisha ku busambanyi bishobora kubaviramo gutwara inda batateganyaga.

iki gihugu si ubwa mbere gihanganye n’ibibazo bishingiye ku busambanyi biboneke ku munsi w’abakundanye kuko no muri 2017 cyafashe umwanzuro wo gukura udukingirizo aho twabonekaga hose kuri uyu munsi mu rwego rwo kwanga ubusambanyi usanga buri ku kigero cyo hejuru.

Itariki ya 14 Gashyantare yashyizweho n’itorero ry’aba Orthodox mu 1909, aho usanga kuri yu munsi aribwo abakundanye baba babonye umwanya wo guhana impano ndetse no gusohokana, gusa hari ibihugu bimwe bitawizihiza bitewe n’imyemerere yabo.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza