Abagore bamaze amezi atanu baba mu nyanja ya Pacific kubera impanuka y’ubwato batabawe bakiri bazima

Abagore babiri bari kumwe n’imbwa zabo batabawe bakiri bazima nyuma yo kumara amezi atanu baba mu nyajya ya Pacific nyuma y’impanuka y’ubwato yatumye bwangirika ntibababasha kongera kubuyobora aho bajyaga ahubwo bwo bugakomeza kubazererana aho umuyaga ubwerekeje.

Aba bagore bitwa Jennifer Appel na Tasha Fuiava, n’imbwa zabo ebyiri ngo batabawe n’ingabo za Amerika zirwanira mu mazi. Ubu bari bamaze amezi atanu bazerera mu mazi bari mu bwato badashobora kubuyobora aho bashaka ahubwo buzenguruka mu mazi gusa.

Ku itariki 30 Gucurasi 2017 (hasize amezi hafi atanu), ni bwo ubwato aba bagore bari barimo bwagize impanuka iturutse ku kuba moteri ituma ubwato bugenda yaragize ikibazo bakananirwa kuyobora ubwato ngo babwerekeze aho bashakaga aho bashakaga kujya.

Aba bagore ngo bari bavuye muri Hawaii bajya ku kirwa cya Tahiti. Nyuma yo kubona ko icyo kibazo kibayeho, bigiiye inama yo kutava mu bwato ahubwo baraburetse bukajya bubatwara aho umuyaga ubwerekeje.

Aba bagore ngo babonye hashize amezi abiri nyuma y’igihe bari barapanze kugera Tahiti batangiye kwiheba bavuga ko amaherezo bazarohama, ndetse ngo bagerageje gutabaza ariko biranga, bagerageje kumenyekanisha ikibazo cyabo bakoresheje itangazamakuru ariko bakomeza kubura ubutabazi kuko ntawari kubatabara atazi aho bari dore ko na bo ubwabo batashoboraga kuba barangira umuntu aho bari kuko batabashaga kumenya aho bari.

Aba bagore bari basanzwe bamenyereye kugenda mu mazi (bari aba-Marine) ngo nta cyizere bari bafite cyo kuzabasha kugera ku butaka bakiri bazima. Bakomeje gutungwa n’ibyo kurya bari barinjiranye mu bwato birimo amafu, umuceri n’ibindi byo mu nganda birimo za biswi.

Ku bw’amahirwe, ubu bwato bw’aba bagore bwaje kugenda bugera ku nkengero buhagama ku bigunguru binini abarobyi bo muri Taiwan bakoreshaga baroba amafi maze batabaza ingabo za Amerika zirwanira mu mazi bazisaba ubutabazi.

Iyi nkuru ya CNN ikomeza ivuga ko nyuma yo gutabaza izi ngabo ngo hahise haboneka ubutabazi buturutse ku ishami ryazo rikorera ahitwa Ashland mu Buyapani zibasha kuhagera mu gihe gito.

Kuri uyu Wagatatu tariki 25 Ukwakira nibwo aba bagore batabawe n’izo ngabo basangwa bakiri bazima n’imbwa zabo. Uwitwa Appel akiva muri ubu bwato yashimye Imana agira ati: "Urakoze Mana kuko tubashije gutabarwa!" Arangije ashima ingabo zabarokoye ati: "turashimira uburyo bitangiye igihugu cyabo, bakijije ubuzima bwacu, umunezero n’ibitwenge twagize tubabonye byadusubijemo ubuzima."

Steven Wasson uyobora umutwe w’ingabo zagiye gutabara aba bagore yavuze ko bahora biteguye gutabara uwo ari we wese wahuye n’impanuka zo mu mazi no mu bihe byose.


Tasha Fuiava nyuma yo gutabarwa yari afite ibyishimo byinshi.


Jennifer Appel yashimiye ingabo zamutabaye.

Imbwa y’aba bagore na zo zasanzwe zikiri nzima

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo