Kwamamaza

UTUNTU N’UTUNDI

Ibintu 5 wakora ugahorana amaso azira uburwayi

Yanditswe

kuya

na

Kazeneza Blandine
Ibintu 5 wakora ugahorana amaso azira uburwayi

Niba wifuza guhorana amaso azira uburwayi, hari ibintu bimwe na bimwe ukwiye kwirinda ndetse n’ibindi ukwiye kujya ukora mu buryo buhoraho.

Dore ibintu 5 ukwiye kujya witaho mu buryo buhoraho mu rwego rwo kwita ku maso yawe:

1.ukoresha uturahuri tw’amaso /lentilles turinda amaso urumuri.

Jya wibuka ko ufite amaso abiri gusa kandi aramutse yangiiritse byakugora kuyasana kandi kwirinda biruta kwivuza. Niyo mpamvu ugirwa inama yo kujya wirinda urumuri rwinshi cyane rukabije mu gihe uri gusoma,uri kuri mudasobwa (computer), telefoni cyangwa se ibindi bikoresho bitanga urumuri rwinshi.

Kandi ntukajye kuryama na rimwe ngo wibagirwe gukuramo lentilles zawe ku bazikoresha.

2.Kwisuzumisha kwa muganga

Niyo waba wumva uri muzima nta kibazo ufite mu mikorere y’amaso yawe, ni ngombwa ko ujya kureba muganga w’amaso (ophtalmologue) nkuko bigenda ku bindi bice by’umubiri.

Ukwiye kujya kureba muganga w’amaso byibura incuro imwe mu mwaka, kugirango bagukurikiranire hafi mu gihe ufite ikibazo hakiri kare bitarafata indi ntera ngo birenge igipimo.

3. Itondere ibyo ukoresha mu kwirimbisha cyangwa se ibirungo (maquillage)

Ibi birareba cyane abagore n’abakobwa bakunda gukoresha ibirungo (maquillage/makeup). Hari ibyo bakunda gukoresha cyane basiga ku ngohe (cils) bakoresheje tiro ku buryo bishobora no kuba byatera udusebe duto za mikorobe zishobora kwinjiramo zikajya mu jisho. Abisiga ibi birungo barasabwa kugerageza kubisiga ku ruhu rw’inyuma ku buryo bitagera mu jisho imbere ngo bibe byaryangiza. Ikindi niba wisize maquillage nujya kuryma ujye wibuka kubikaraba kugirango bitangiza uruhu cyangwa bikinjira mu jisho.

4.Imiti yo gushyira mu maso.

Mugihe amaso yawe afite ikibazo cyo kumagara, ni byiza ko wareba muganga akakwandikira imiti washyiramo ikagufasha, ariko nanone iyo uyikoresheje igihe kirekire bishobora kuguteza ibibazo bikomeye kurushaho, jya wirinda gukoresha ibyo utandikiwe na muganga niyo waba usanzwe uwukoresha.

5.Amadarubindi y’izuba/anti-soleil

Imirasire y’izuba yangiza amaso cyane, ni yo mpamvu ukwiye kujya ugendana amadarubindi arinda amaso yawe imirasire y’izuba ukayambara mu gihe izuba ribaye ryinshi kugirango wirinde ko izuba ryakwangiza uruhu rwo ku maso yawe.

Hari ubundi burwayi bw’amaso bubaho tudashobora gupfa kwirinda ariko nanone hari ubuza twabigizemo uruhare,dukwiye rero kubirwanya uko dushoboye.

IBITEKEREZO

  • hitmana alponse Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano amaso,ahoraandya

  • MANZI OSCAR Yanditse:

    MFITE AMASO GARANDYA NKAGASHIMA KKO MBA NDIKUBABARA CANE, MUMPE ICO NAKORA KUGIRAGANGO GAKIRE

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza