Umushyikirano ku nshuro ya 19 uzasuzuma Ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda nyuma y’imyaka 30

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko inama ya 19 y’umushyikirano izaba tariki ya 23 kugeza 24 Mutarama 2024, iyi nama ikazarebera hamwe aho Igihugu kigeze mu nzego zitandukanye mu mibereho myiza y’Abanyarwanda.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma kuri uyu wa gatandatu rikomeza rigira  riti “

Uyu mwaka Inama y’Igihugu y’Umushyikirano izasuzuma aho Igihugu kigeze mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda no gushaka ibisubizo by’ibibazo byagaragaye.”

Iyi nama kandi izaba umwanya mwiza wo kurebera hamwe urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda mugihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 30, ndetse no guha urubyiruko ubushobozi bukenewe kugirango rukomeze kuba ku isonga mu iterambere rirambye”

Iyi nama y’Umushyikirano ya 19 ni iya kabiri ibaye nyuma yaho yamaze imyaka itatu idashobora kuba kubera icyorezo cya Covid-19. Yaherukaga kuba umwkaa ushize muri Gashyantare 2023 aho yabereye muri Kigali Convention Center.

Inama y’igihugu y’umushyikirano itaganywa n’itegeko nshinga, itumizwa na Perezida wa Repubulika, igahuza Abanyarwanda bose, baba abari mu gihugu n’abaturuka hanze yacyo, kandi ikitabirwa n’inzego zose z’ubuyobozi bw’Igihugu.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:29 am, Mar 19, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 83 %
Pressure 1019 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:04 am
Sunset Sunset: 6:10 pm

Inkuru Zikunzwe