Mu bagenda mu mujyi wa Kigali, hari uduce usanga amazina y’abantu yaramaze kwitirirwa aho hantu, bitewe n’ibyo bahakorera cyangwa se inyubako n’bikorwa. Usanga aya mazina yaramaze rwose gushinga imizi, kubayakoresha batitaye ku mateka yaho yaba meza cyangwa mabi, ku buryo usanga ari nayo abangutse mu kurangira cyangwa kumenyesha ahantu.
Usanga kugira ngo aya mazina afate bigirwamo uruhare cyane n’abatwara abagenzi cyane cyane abamotari n’abatwara imodoka za taxi, bakunze kuyakoresha babwira abagenzi, bityo n’abo batwara bakabifata gutyo, bikagenda bisakara.
Tugiye kurebera hamwe muri hake usanga mu Mujyi wa Kigali
Kwa Rubangura
Inyubako iri mu Mujyi wa Kigali, aha yahahoze gare ya Kigali. Ni hamwehazwi cyane. Buri muntu wese ugenda mu mujyi wa Kigali, usanga azi kwa Rubangura. N’iyo ubwiye umuntu ngo duhurire he arakubwira ngo kwa Rubangura.
Rubangura akaba yari umucuruzi ukomeye kuva mu myaka ya 1980 kugeza atabarutse, ariko iriya nyubako yahasize yakomeje kumwitirirwa dore ko n’umuryango yasize wahisemo kwandikaho izina “Rubangura house”.
Kwa Mushimire (Kimironko)
Kimironko hafi na Gereza ya Gasabo, aho amatagisi akuriramo abantu, hari amazu y’ubucuruzi akodeshwa y’umugabo witwa Mushimire. Kuhita kwa Mushimire byamaze gufata neza. Usibye n’iyo santire na quartier yaho yose hazwi nko kwa Mushimire.
Kwa Mironko (I Gikondo)
Mironko ni umushoramari woha mbere mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi, yari afite inganda zikora ibikoresho bya plastique I Gikondo hepfo gato ya Kiliziya, yari afite n’ikipe y’umupira w’amaguru na Stade yitwaga Miroplast. Byatumye aha hantu hamenyekana cyane, ku buryo icyapa cy’aho imodoka zikuriramo abagenzi n’ubwo kitari hafi yaho neza bahita kwa Mironko!
Kwa Mutwe (I Nyamirambo)
Abakoresha umuhanda uva mu mujyi werekeza I Nyamirambo, utaragera mu masangano y’umuhanda uri hafi n’aho bakunze kwita kuri 40. Hari ahazwi nko kwa Mutwe. Nubwo amateka y’uyu muntu usanga atazwi nk’ikirangirire, ikiriho ni uko izina ryamaze kwiyandika. Iyo uvuze kwa Mutwe buri wese ahita yibwira aho avuze.
Kwa Gitwaza (mu Gatenga)
Ahari urusengero Zion Temple rwitirirwa Gitwaza
Kera hitwaga hafi yo kwa Kalirosi, nyamara ntibyafashe igihe kuva aho urusengero Zion Temple ruyoborwa n’Intumwa Gitwaza ruhaziye, kugira ngo izina ry’iyi ntumwa risimbure iry’uyu mupadiri Karilosi wo mu basaliziyani waruhamaze imyaka itari mike yewe n’ubu ikigo cye kigihari.
Kwa Gitwaza, ni ryo zina ryumvikana vuba cyane mbere y’uko warangira umuntu ukundi. Nyamara ushobora kuba wavuga kuri Zion Temple buri wese ntahite ahamenya, ariko wabwira umumotari cyangwa undi muntu kwa Gitwaza akahumva vuba. Gitwaza ni umwe mu bandikishije izina bitamugoye dore ko na kaburimbo nshya yuzuye vuba iva Kicukiro Santire kugera Rwandex yamaze gufata aka kazina ka akabyiniriro ko k’umuhanda wo kwa Gitwaza.
Kwa Lando (Hotel Chez Lando I Remera)
Iyi Hotel ni imwe muzimaze imyaka itari mike mu Rwanda ikaba iherereye I Remera mu masangano y’umuhanda uva I Kanombe werekeza mu Mujyi n’imihanda ishamikiyeho umwe werekeza Sonatube undi ugakomeza Stade Amahoro na Kimironko. Ikaba yari iya Nyakwigendera Ndasingwa Landouard wari na Minisitiri mbere ya Jenoside, wanaje no kuzira aya mahano ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Nyakwigendera Ndasingwa Landuard (Lando) nyiri Hotel Chez Lando
Byamaze kujya mu mitwe ya benshi, dore ko mu nkengerero z’iyi hotel hose hitwa Kwa Lando, ibyapa by’amamodoka byitirirwa Lando. Biranagoye ko iri zina ryasibangana n’iyo iyi hotel yaba itakitwa gutya cyangwa itagihari.
Kwa Rujugiro (UTC n’Umudugudu wo kwa Rujugiro)
Inyubako ya UTC iherereye mu Mujyi rwagati n’umudugudu urii Gikondo mu Murenge wa Kigarama ndetse na Salle, byubatswe n’umunyemari Rujugiro Tribert, bimwitirirwa kuruta uko byitirirwa amazina yabyo.
Nubwo usanga bene byo baba bashaka ko amazina y’ibikorwa agaragara kuruta ayabo ntituramenya impamvu amazina ya bene byo ari yo afata kuruta ay’izina bwite ry’inyubako cyangwa ibikorwa bihari.
Kwa Rwahama (I Remera)
Rwahama Jackson ni umwe mu ngabo z’igihugu zakibohoye, akaba yari afite ipeti rya Koloneli. Uyu mugabo aracyariho. Inzu ye yubatse ku muhanda uva Stade Amahoro werekeza Kimironko, urenze gato Umurenge wa Remera, ahafite igorofa imaze hafi imyaka 15.
Iyi gorofa ituma hamaze kumenyerwa ku izina ryo kwa Rwahama, ni imwe mu magorofa yabanje aha hantu hahoze isoko kera, ikaba mu gihe cyayo yari imwe mu nyubako wabonaga ko itangaje nyuma ya Jenoside, mu gihe igihugu cyari cyarasenyutse.
Nyamara n’ubwo usanga iyi nyubako kuri ubu yegeranye n’ibindi bikorwa byagakwiye kuba byahitirwa, nk’ishuri rya Saint Paul rihari, amagorofa yandi, usanga Rwahama yaramaze kuryubaka izina ku buryo kurisiba byazagorana kabone naho iyi nzu yaba itagihari.
Kwa Kabuga (Ku Muhima)
Imwe mu nyubako zizwi muri uyu mujyi wa Kigali kandi benshi bahamya kugeza uyu munsi iri mu nyubako zikomeye, ni inyubako iherereye ku Muhima izwi nko kwa Kabuga kuri ubu hakorera Polisi y’igihugu, ishami ry’umutekano mu muhanda. Ikaba yari yarubatswe n’umunyemari wo ha mbere Kabuga Felisiyani kuri ubu unashakishwa n’isi yose kubera uruhare akekwaho kuba yaragize mu Jenoside yakorewe abatutsi.
Nyamara aya mateka ye mabi izina rye rifite mu Rwanda kubera ibyaha akurikiranyweho, ntibikuraho ko yaryiyandiye kuko Kwa Kabuga biragoye kuhasiba mu mitwe y’abantu. Nyamara hari isoko rya Nyabugogo ushobora kuba wahititira ariko risa nkaho ritanazwi ko rihaba.
Kwa Mayanka (I Nyamirambo)
Kwa Mayanka ni i Nyamirambo, mu gihe cyo ha mbere herekanirwaga sinema na filimi nk’ahantu hari hagezweho mu Mujyi wa Kigali. Ku bo twabajije batubwira ko Mayanka ashobora kuba ari we wari nyiri iyi salle n’ubu usanga igihari.
Kubera uburyo iri zina ryari rizwi n’urujya n’uruza rw’abahazaga kureba sinema, byoroheye iri zina guhita rihitirirwa, kugeza magingo naya hitwa kwa Mayanka.
Kwa Nayinzira (Mu Izindiro)
Nayinzira Nepomuseni wanditse izina mu izindiro
Werekeza mu nkengero z’Umujyi wa Kigali, mu Murenge wa Bumbogo, hari ahazwi nko kwa Nayinzira. Icyi gice kirikugenda kizamuka vuba na vuba mu iterambere, ni ho umugabo wamenyekanye cyane Nayinzira Nepomuscene yari atuye kuva aho aviriye k’ ubuminisitiri, dore ko mbere yari atuye I Remera munsi y’igisimenti.
Aje gutura muri aka gace Nayinzira wigeze kwiyamamariza no kuba Perezida wa Republika, yahatangiye ibikorwa by’ubucuruzi, no kugenda ahubaka dore ko bivugwa ko ibibanza byari kuri uwo musozi byose ari ibya Nayinzira.
Centre ikomeye aho imodoka zitwara abagenzi zikatira hazwi nko kwa Nayinzira, bitewe n’ibikorwa ahafite, amazu n’ibibanza byahaguzwe byinshi byari ibye. Uyu wari umuyobozi akabifatanya n’umurimo yihamiriza ko ari umuhanuzi akoresheje impano ya Bikira mariya yo kwereka abantu ahazaza arebye mu kigaza, byamugize icyamamare muri aka gace.
Kwa Gisimba (I Nyamirambo)
Gisimba Dismas ni umwe mu bafite ikigo kirera imfubyi kuva mbere ya Jenoside, kikaba giherereye I Nyamirambo. Ni umwe mu bantu bamenyekanye kubera ibikorwa bye bidasanzwe dore ari n’umwe mu bantu barokoye abantu muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Ibi byatumye agace iki kigo gihereyemo hamenyekana cyane ku Izina ryo kwa Gisimba kuruta uko wavuga kuri Orphelinat.
Kwa Nyiranuma (mu Biryogo)
Ni kimwe mu bigo nderabuzima bya kera bifite umwihariko wo gufasha abana bafite indwara z’imirire mibi. Byatumye kuva ku muhanda werekeza aho iki kigo kiri n’agace gihereremo, Nyiranuma yibagiza amazina yandi, bityo buri wese ukurangiye akahita kwa Nyiranuma.
Ku cya Mitsingi (I Remera)
Aha ni hepfo gato y’aho bita mu Giporoso ukata umuhanda werekeza I Rwamagana, kera hahoze icyapa kinini cyamamazaga inzoga ya Mitsig. Ni ubwo hazwi nko mu ruturusu ariko utavuze ku cya Mitsig ntabwo ushobora kumvwa neza. Nubwo iki cyapa kitagihari biragoye ko iri zina ryasibangana.
Uretse aha twavuze hari n’ahandi, usanga amazina ari kugenda akura azamuka, ku buryo mu minsi mike uza gusanga yamaze gufata. Twavugamo nko kwa Nyirinkwaya, kwa Kanimba, kwa Gatsinga, aba ni abaganga bakomeye usanga ibitaro byabo biri kugenda bimenyekana bityo bigatuma amazina yabo agenda ashinga imizi.
Ubutaha tuzabagezaho andi mazina y’ahandi hantu n’impamvu yagiye ahitwa. Namwe mwatwunganira muduha ibitekerezo n’inyunganizi, dore byinshi muri ibi twabikuye mu bakunzi bacu n’abo twagiye tuganira babaye muri uyu Mujyi wa Kigali.
Duhe ibitekerezo kuri makurukirw@gmail.com