Amateka y’u Rwanda mubijyanye n’inyamaswa zihaboneka yongeye kwisubiramo ubwo havumburwaga ikinyabuzima cyo mubwoko bw’ibikeri byari byaracitse burundu mu myaka 64 ishize, kuri ubu bikaba byavumbuwe muri parike y’igihugu ya Nyungwe .
Ubu bwoko bw’ibikeri bufite amajanja maremare [long-fingered frog (Cardioglossa cyaneospila)]bwaherukaga kugaragara mu Rwanda mu mwaka wa 1952 buza kongera kuboneka muri 2011 mu Burundi. Kuri ubu ubu bwoko bwagaragaye mu ishyamba rya Parike ya nyungwe mu Rwanda ahO itsinda nyafurika rishinzwe kwiga ku bidukikije ariryo ryavumbuye ibi bikeri rinabikoraho ubushakashatsi.
Ubu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda nyafurika rishinzwe kwita ku bidukikije riyobowe na Christian Boix.
Boix yagize ati: <em>”Byari mu gitondo turi mu rugendo narimo nsura inguge ziba muri nyungwe nibwo nabonye ubu bwoko bwiza bw’igikeri budasanzwe. Muri icyo gihe sinahise menya ko aribwo bwambere bugaragaye, gusa nahise nibuka ubwoko bw’ibikeri nabonye muri Amerika Yepfo, ntangira kugira amatsiko y’ibi nabonye mu Rwanda uko bisa. Uwo mugoroba nahise nohereza ifoto itsinda nyafurika ryita kubidukikije rikorera cape town mbasaba ko bansobanurira ubwoko bwabyo(ibikeri). Ndishimye kumva ko hari uruhare twagize mu kuvumbura ikintu kiza kandi gishya muri aka gace(Nyungwe).”</em>
David Blackburn uturuka mu itsinda rikorera mu nzu ndangamurage y’amateka yihariye ku nyamaswa zikurura inda n’izidatera amagi rikorera muri kaminuza ya Florida akaba n’umwe mu itsinda ryongeye kuvumbura ubu bwoko bw’ibikeri mu Burundi muri 2011 yagize ati: <em>”Iyi ni inshuro ya kabiri ubu bwoko bw’ibikeri buboneka mu Rwanda , ubwo byabonekaga mu Rwanda hari muri 1952 ntibyabonetse muri nyungwe, gusa twatekerezaga ko bishobora kuba bihaba bitewe n’imiturire yaho.”</em>
Hagendewe ku bushakashatsi bwagiye bukorwa hagati ya 1940 na 1550 byari bimaze kuba imyaka irenga 50 ubu bwoko bw’i bikeri butaboneka mbere y’uko ubu bwoko bubonetse muri Uganda, Burundi,DRC kuri ubu bukaba bwongeye kuboneka mu Rwanda.
<em>Muri Pariki ya Nyungwe ahavumbuwe ubu bwoko bw’ibikeri</em>