Mu gihugu cya Thailand, ubushakashatsi ku bijyanye n’indwara ya Malaria bwerekanye ko nyuma y’umwaka umwe gusa impuguke mu kuvura iyi ndwara ziba zashyize ku mugaragaro urukingo rwa Malaria.
Izi mpuguke ku bijyanye n’indwara ya Malaria zo mu gihugu cya Thailand, n’Ubwongereza, ziremeza ko nyuma y’umwaka umwe uru rukingo rwa Malaria ruba rwamaze kwemezwa mu rwego mpuzamahanga rukaba ari n’urwa mbere rugaragaye ku isi rubasha kuba rwakingira iyi ndwara.
Aba bashakashatsi bemeza ko mu bana 1000 bashobora gukingirwa indwara ya Malaria, byibura ku bushobozi bagezeho kuri ubu 800 muri bo bashobora kutarwara iyi ndwara mu gihe cy’imyaka 3 kuva bafashe urukingo. Ibi bivuze ko uru rukingo rufite ubushobozi bwo kurinda indwara ya Malaria mu gihe kingana n’amezi 18.
Kuri ubu ikigo gishinzwe gutegura uyu muti uterwa mu rukingo rwa Malaria (GSK), gitangaza ko gitegereje uburenganzira bwo gukoresha imiti yacyo mu buryo bwemewe n’amategeko mpuzamahanga nkuko bitangazwa n’impuguke mu gukurikinara indwara ya Malaria muri Kaminuza ya St. George i London mu Bwongereza Sanjeev Krishna.
Uyu muganga yatangarije BBC ko yafashe iyi gahunda mu rwego rwo guhashya icyorezo cya Malaria gikunze guhitana cyane abana bari munsi y’imyaka 5 ku mugabane w’Afurika, cyane mu bihugu bibarirwa munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Sanjeev Krishna, akomeza avuga ko byibura abantu 800000 bapfa buri mwaka bazize Malaria. Akomeza kandi asaba ibihugu by’Afurika gushyigikira iyi gahunda y’ikingira rya Malaria kuko ngo uru rukingo ruzajya rutangirwa ubuntu.
Ibi bizagerwaho ariko ntibigomba no kuzatuma abaturage bareka gahunda bari barashyiriweho ndetse bakanatangira kuyishira mu bikorwa yo kwirinda Malaria baryama mu nzitiramibi zikoranye umuti no kwitabira gahunda z’isuku aho batuye.
NSENGIMANA J Mermoz