Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara muri iki cyumweru bwerekanye ko abantu bapfa biyahuye bo mu bihugu bitandukanye hari akantu gato baba bahuriyeho mu maraso yabo (gene) bityo ubwo bushakashatsi bukaba bunemeza ko hari icyakorwa umubare w’abantu bapfa biyahuye ku isi ukagabanuka.
Muri Amerika, abashakashatsi bo mu kigo cya kaminuza cya Johns Hopkins, berekanye ko umubare w’abantu bapfa biyahuye ku isi ushobora kugabanuka nyuma yo gusanga aba bantu biyahura hari icyo baba bahuriyeho mu maraso yabo.
Ubu bushakashatsi bwakozwe nyuma yuko babonye umubare w’abantu bapfa biyahuye ku isi urimo kwiyongera umunsi ku wundi.
Zachary Kaminsky, ni umushakashatsi akaba umwanditsi w’ibitabo n’umuganga ku ivuriro ry’icyo kigo cya Kaminuza ya Johns Hopkins. Aragira ati mu maraso y’aba bantu habamo akagingo gatoya cyane (gene) kitwa SKA2 uwo muntu aba yaravukanye gahora kibutsa ubwonko kwiyahura uko ahuye n’ibihe bibi (stress) mu bihe bitandukanye kakaba kaboneka no mu maraso y’abantu batandukanye katitaye ku isano bafitanye.
Iyi nyigo yakozwe hifashishijwe abantu batandukanye biyahuye aho bapimye ubwonko bwabo bagapima n’amaraso yabo bagasanga bahuriye kuri ako kagingo ka SKA2. ubu bshakashatsi kandi bwerekanye k obyibura 80% by’abantu bavukana aka kagingo bahorana ingengabitekerezo yo kwiyahura kuko ngo ntago bibatungura mu munota umwe.
Nubwo aka kagingo gahora gatuma ubwonko butekereza mu buryo budasanzwe cyangwa kerekana uruhande rubi, aba bashakashatsi berekanye ko hari n’imiti ishobora kukagabanyiriza imbaraga bityo byibura 80% bakaba bahindura intekerezo
NSENGIMANA J Mermoz