Mu rwego rw’imikino n’imyidagaduro, Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri Murekezi Anastase, irateganya muri iyi myaka 3 isigaye ya Manda ya Nyakuhwa Perezida wa Repuburika, kubaka Stade izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi mirongo 60 no gusana no kwagura izisanzwe.
Igishushanyo-mbonera cya Sitade ya Gahanga
Nkuko Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko, mu birebana n’imikino n’imyidagaduro, yavuze ko ingingo zigera ku munani zizibandwaho. Zimwe mu z’ingenzi ni izi zikurikira:
- Gukomeza kubaka ubushobozi bw’amashyirahamwe y’imikino itandukanye mu Rwanda
- Gukomeza gahunda yo kubaka ya Stade nshya ya Gahanga ifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihumbi 60, gusana no kwagura ibibuga by’imikino hirya no hino mu gihugu.
- Gushishikariza inzego z’ibanze gahunda ya siporo n’imyidagaduro.
- Gahunda yo guteza siporo n’imyidagaduro y’ibyiciro byihariye by’abanyarwanda.
- Gushaka abatoza babifitiye ubushobozi n’ubahanga mu makipe y’ihihugu kugira ngo arusheho gukomeza kwitwara neza, no gufasha amashyirahmwe y’imikino itandukanye mu Rwanda.
Izi nshingano ni zimwe mu byo Minisitiri mushya Yozefu Habineza yitezweho kugeza kuri Guverinoma n’abanyarwanda muri rusange. Ibi kandi bishobora kuba ari inkuru nziza ku bakunzi b’imikino n’imyidagaduro ku kuba Guverinoma n’abanyarwanda.