Real Madrid yerekeje ku mukino wa nyuma wa Champions League nyuma yo Kunyagira Bayern Munich yari imbere y’abafana bayo ibitego 4-0 bya Sergio Ramos na Cristiano Ronaldo wahise aca agahigo k’ ibitego byinshi mu mwaka umwe, ibitego 16.
Ku munota wa 16 ku mupira yari aherejwe na Luca Modric uvuye muri koroneri, myugariro wa Real Madrid, Sergio Ramos yatsinze igitego cya mbere n’umutwe, maze nyuma y’akanya gato ku munota wa 20 ashyiramo igitego cya kabiri, Real Madri itangira kugira icyizere kuko igiteranyo cy’ ibitego cyari kimaze kuba ibitego 3 ku busa ubariyeho n’icyo mu mukino ubanza.
Sergio Ramos ntiyoroheye umuzamu wa Bayern.
ku munota wa 34, Cristiano Ronaldo yatsinze igitego cya 15 mu marushanwa ya Champions League y’uyu mwaka, aba aciye agahigo ko gutsinda ibitego byinshi muri iri rushanwa.
uyu musore yaraye yanditse amateka
Ku munota wa 90, Real Madrid yakorewe ikosa ryahanwe na Cristiano Ronaldo anyuza umupira munsi y’urukuta rwa Bayern, igitego cyahise gishimangira agahigo ke ko gutsinda ibitego byinshi muri Champions League aho yahise agira ibitego 16 byose hamwe, biba bibaye ibitego 4-0 ku ikipe yatwaye iki gikombe umwaka ushize.
bishimiye insinzi yatumye bagera ku mukino wa nyuma
Umukino wa nyuma w’iri rushanwa uzabera kuri sitade ya Benefica Estádio da Luz i Lisbone muri Portugal , ukazaba tariki ya 24 Gicurasi.
Bamwe ntibumvaga neza ibiri kubabaho
Umutoza ntiyabyiyumvishaga neza.
Evode MWIZERWA