Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi, Jean Baptista ‘Migi’ Mugiraneza arasaba abanyarwanda kubaba inyuma kugirango bashobore gusezerera Congo Brazzaville mu mukino uzahuza ibihugu byombi kuri uyu wa gatandatu I Kigali. U Rwanda rurakira Congo Brazzaville mu mukino wo kwishura ugamije gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika umwaka utaha.
Haruna Niyonzima ari kumwe na Migi
Migi usanze y’ungirijwe kapiteni Haruna Niyonzima, atangariza ferwafa.rw yagize ati, “Nyuma yo gutsindwa na Congo Brazzaville, twafashe umwanya wo gukosora amakosa yose yatumye dutsindwa,”
“Ku mukino wa Gabon, twashoboye gukina umukino mwiza, dushobora no gukosora amakosa yose yabaye. Ubu dufite icyizere cyo gukina, tukitwara neza kandi tugashobora guhesha itike igihugu cyacu,”
Avuga ku bakinyi bakina hanze y’urwanda barimo Elias Uzamukunda na Salomon Nirisarike banze kwitabira uyu mukino, Migi yagize ati, “Kuba tudafite abo bakinyi, nigihombo gikomeye ariko uyu niwo mwanya abandi baboneraho bakigaragaza,”
“Mfite icyizere cy’uko ishyaka dufite muri ikipe yacu, tuzitwara neza tugatsinda Congo Brazzaville,”
Umutoza Stephen Constantine avuga ko abona afite ikipe nziza kandi biteguye gutanga ibyo bafite byose ngo basezerere ikipe y’igihugu cya Congo Brazaville.
U Rwanda rurasabwa gutsinda byibura ibitego biri hejuru ya bibiri rutinjijwe na kimwe kugirango rusezerere ikipe y’igihugu ya Congo Brazaville.
Abakinyi bashya bongewe mu ikipe y’igihugu barimo umunyezamu Emery Mvuyekure uje usimbuye Ndoli Jean Claude wavunikiye mu mukino ubanza, Jimmy Mbaraga na Mico Justin.
Amavubi azakina uyu mukino badafite Jacques Tuyisenge na Abouba Sibomana kubera amakarita abiri y’umuhondo babonye ku mukino wa Congo na Libya.
Ikipe ya Congo Brazzaville itegerejwe I Kigali kuri uyu wa kane, ifite abakinnyi babiri bashya barimo Prince Oniangué ukina muri Reims na Ladislas Douniama wo muri Guingamp mu cyiciro cya mbere.
Ikipe izatsinda hagati y’Urwanda na Congo kugiteranyo cy’imikino ibiri, izerekeza mu itsinda A ririmo Nigeria, Afurika y’Epfo na Sudani.
Source:Ferwafa