Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ryasabye iryo mu Butaliyani gukora iperereza rimbitse kuri Visi Perezida waryo Carlo Tavecchio ku magambo aherutse kuvuga ku mukinnyi w’umufaransa Paul Pogba FIFA yafashe nk’avangura.
Paul Pogba ubwo yatsindaga igitego cye cya mbere mu gikombe cy’isi 2014
Ni nyuma yo gutangazwa mu binyamakuru ko Tavecchio yakoreye irondaruhu Pogbo ukinira Juventus mu magambo aherutse kumuvugaho.FIFA ikaba yahise yandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Butaliyani, irisaba gukora iperereza kuri ayo magambo.
Amagambo Tavecchio aregwamo ivangura yagiraga ati: “……Poba, uherutse kurya imineke akaza no kuba umukinnyi wa mbere w’ikipe ya Lazio,”.Imineke akaba ari kimwe mu bimenyetso bikunze gukoreshwa n’abashaka gukorera ivangura abakinnyi b’abirabura, aho baba babagereranya n’inkende.
Nyamara Tavecchio ntiyemera ko amagambo yavuze arimo ivanguraruhu, kuko yavuze ko mu buzima bwe atigeze atekereza ibintu nk’ibyo.FIFA ikaba yahise imenyesha ishyirahamwe rya ruhago mu Butaliyani ko rifite inshingano zikomeye zo kurwanya ivanguraruhu.FIFA kandi yatangaje ko icyo ishyize imbere ari ukurwanya ivanguraruhu aho riva rikagera.
Mu kwezi kwa gatanu FIFA yahaye ibihano ikipe ya Atlanta ubwo abafana banagaga ibishihswa by’imineke ku mukinnyi wa AC Milan Kevin Constant.umukinnyi Mario Balotelli kandi na we yigeze gukorerwa ivanguraruhu.