Nubwo bose bazi gukina kandi nta muswa twavuga ko atakaza umupira kubera atazi kwiruka, nhyamara hari abakinnyi bagaragaje ubuhanga bwabo mu kuzenguruka ikibuga ibirometero byinshi igihe babaga bakurikiye umupira mu mikino itatu y’amajonjora yarangiye.
Ku mwanya wa mbere haza umunyamerika ukina hagati Michael Bradley, uyu yanikiye abakinnyi bose bari mu gikombe cy’isi muri Bresil kuko mu mikino itatu y’amajonjora yirutse ibirometero 38.
Michael Bradley
Bradley ntiyirutse wenyine kuko hari umunyashili(Chili) umugwa mu ntege,akina hagati akaba yitwa Marcelo Diaz.Muri iki gikombe cy’isi amaze kwiruka ibirometero 36.7.Si we wenyine kandi kuko n’umurusiya Fayzulin ari ku mwanya wa gatatu, amaze kwiruka ibirometero 35.8.
Marcelo Diaz
Bamwe mu bihangange bizwi mu mupira w’amaguru biza mu myanya y’inyuma, twavuga nka Christiano Ronaldo umaze kwiruka ibirometero 28.2 ,haza kandi Neymar mu mikino itatu y’igikombe bamaze gukina mu gikombe cy’isi yirutse ibirometero 27,3.Lionel Messi amaze kwiruka 22,3 .
Ferdinand M.