Mu kiganiro yagiranye na Clouds TV kuri uyu wa kabiri 22 Nyakanga, Alikiba yatangaje ko Diamond yamuhemukiye nyamara akagenda avuga ko ari Alikiba wamuhemukiye.Akaba avuga ko adaterwa ubwoba n’aho Diamond ageze kuko ngo bizwi hose ko Alikiba ari se wa Diamond mu muziki.
Alikiba avuga ko ubusanzwe ari we wazamuye Diamond.Ngo byatangiye ubwo yari yibereye muri Amerika ubwo Producer we yamuhamagaraga amubwira ko yabonye umwana uzi kuririmba witwa Diamond.Amubaza niba yamurekodingira indirimbo Alikiba arabyemera.Akomeza avuga ko hari ubwo Diamond yamusanze akamubwira ko yumvise indirimbo ye yari yakoranye na Jaydee yitwa “Single Boy”, nyuma akaza kumusaba ngo nibura bazakorane Videwo yayo ariko Alikiba akamuhakanira .Amakimbirane yatangiye nyuma y’aho, ubwo Diamond yagendaga avuga ko Alikiba yamusibye mu ndirimbo Single Boy kandi Ali avuga ko atigeze akorana iyo ndirimbo na Diamond.
Abajijwe ku byo we avuga ko Diamond yamukuye mu ndirimbo “Lala Salama” , Alikiba yavuze ko yasanze Diamond yaje kurekodingira muri studio ye(ya Alikiba) G-Records akumva iyo ndirimbo ni nziza ndetse akajyenda amukosoramo utuntu.Byabaye ngombwa ko Diamond amusaba gushyiramo ijwi rye maze arishyiramo.Nyamara ngo yababajwe no kumva indirimbo yasohotse Diamond yavanyemo amajwi ya Alikiba ahubwo bimwe Alikiba yashyizemo Diamond akabyiririmbira.Alikiba yagize ati: “Na Producer wange ntiyabimbwiye ahubwo numvise indirimbo yarangije gusohoka yinjijemo biriya nari naririrmbye, uko nabigenje niko nawe yabiririmbye.Kubw’ibyo numvise yangize umwana kandi mukuriye na we arabizi.”
Indirimbo Lala Salama ya Diamond
Kubera ukuntu Diamond yamubeshyeye akanamukura mu ndirimbo ye , ngo Alikiba yafashe umwanzuro wo kugaruka mu muziki guhangana n’abiyita ko bamurenze.Yavuze ko ari akanya yari yabahaye ariko yagarutse.
Ferdinand M.