Bisa n’ibimaze kumenyerwa ku bantu b’ibyamamare cyangwa abashaka kuba ibyamamare gushyira amafoto yabo bambaye ubusa, icyakora ntibyari bisanzwe nko ku bantu bitwa ko bakora ibikorwa byo kwita ku babaye.
Monica Ssewamala
Monica Ssewamala , washinze umuryango wita ku bantu bafite ibibazo by’umutima (Keith Heart Foundation) yashyize hanze amafoto yambaye ubusa.
Amakuru aturuka mu Bwongereza aho Monica aba avuga ko ayo mafoto yashyizwe hanze n’umunyamideri Zari Hassan.
Ngo Monica amaze kubona ko amafoto ye yambaye ubusa yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, yahise ajya kwa Zari amushinja kumushyirira amafoto hanze.Bikaba bivugwa ko abo bagore bari bamaze igihe mu makimbirane, bikekwa ko ari nayo mpamvu Zari yaba yayashyize hanze kugirango amwihimureho.