Umuhanzi kabuhariwe muri muzika Dr Jose Chameleone yagarutse gutaramira abanyarwanda aho biteganyijwe ko azakorera ibitaramo bibiri i Kigali guhera tariki ya 22 na 23 Kanama.
Chameleone akazafatanya n’abandi bahanzi bo mu karere nka Amani uturuka muri Kenya ,Amarula Family n’itsinda risekora umurimo wo gusetsa King of Komedy .
Ibyo bitaramo icya mbere kizabera muri hoteli Serena , naho icya kabiri kibere i Gikondo ahabera Expo.
umuhanzi w’umunyarwanda umaze kumenyekana ko azitabira icyo gitaramo ni Ambasaderi w’Abakonsomateri , abandi ntibaramenyekana.
Chameleone ni umuhanzi umaze kwigaragaza muri East Africa ndetse no muri Afurika yose.Akaba akunze gukorera ibitaramo mu Rwanda kandi bikagaragara ko akunzwe kubera ubwitabire buboneka mu bitaramo bye.