Nyuma y’igihe gito biyunze ndetse bagapanga n’imishinga yo gukorana indirimbo, ubu abahanzi Chameleone n’itsinda rya Goodlyfe rigizwe na Radio hamwe na Weasel umubano wabo wasubiye bubisi.Chameleone akaba ashinjwa kwiba indirimbo bari bafatanyije.
Chameleone n’itsinda rya Goodlyfe
Ni mugihe gito cyari gishize abo bahanzi bemeranyije kwiyunga bakarek,a , amatiku bahoragamo, ndetse banapanga umushinga wo kuzakorana indirimbo enye, iya mbere ikaba yaranasohotse yitwa “Best I ever had”.Bahise bajya muri studio gukora indi ndirimbo ya kabiri yitwa “Wale Wale”.
Nyamara nkuko Weasel yabitangarije radiyo imwe yo muri Uganda, ngo yatunguwe no kumva iyo ndirimbo ikinwa aho yari yatembereye mu kabyiniro.Ngo yategereje ngo yumve ko aza kumva igitero cye muri iyo ndirimbo araheba.Yarakomeje arategereza ngo yumve ko wenda mugenzi we Radio arimo, na we araheba.
Kuva ubwo indirimbo yatangiye gukinwa ku maradiyo atandukanye muri Uganda no hanze yayo.Itsinda rya Goodlyfe ryahise rifata umwanzuro wo guhagarika umubano wose bari bafitanye na Chameleone ndetse no guhagarika imishinga y’indirimbo zose bagombaga kuzakorana na Chameleone.
Ubwo baherukaga kwiyunga , Goodlyfe yari yasabwe kujya yubaha Chameleone nka mukuru wayo, ngo kugirango bazafatanye bagere ku rwego na we agezeho.Nyamara umubano wabo usa n’utagishobotse kuko buri gihe baba bafitemo amacenga.