Kuri uyu wa gatanu nibwo hashyingurwa umuhungu wa Juliana Kanyomozi , Keron Raphael Kabugo wapfuye kuri iki cyumweru tariki 20 Nyakanga mu bitaro bya Aga Khan.Misa yo kumusabira ikaba yatangiye m uri Katederali ya All Saints aho Juliana ubwe yagaragaye muri korali yaririmbye.
Juliana(uwa kabiri uvuye ibumoso) na papa wa Keron, Amon Lukwago baririmba muri korali mu misa yo gusezera ku mwana wabo
Abantu benshi bakaba bitabiriye uwo muhango , aho n’abahanzi bakomeye mu gihugu cya Uganda baje kwifatanya na Juliana nka Ragga Dee, Viboyo Oweyo kandi ngo hari n’abandi bakiza.Nkuko bitangazwa na Dailymonitor, ngo urusengero rwuzuye kuburyo byabaye ngombwa ko bashyira n’andi mahema abiri mu mbuga y’urusengero.
Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi Amelia Kyambade na we yitabiriye umuhango wo gusezera kuri Keron.
Juliana na Amon bashyira indabo hejuru y’isanduku ya Keron , ubwo bari mu rusengero
Keron w’imyaka 11 , yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.Yashizemo umwuka ku cyumweru mu bitaro bya Aga Khan muri Kenya.
Keron akiri muzima ari kumwe na mama we Juliana
Mbere yo gushiramo umwuka hari agapapuro Keron yanditse mu cyongereza agira ati : “Ni byiza ariko ni ubutumwa.Nakomeje guterwa inshinge , ubu uzi ibintu ukuntu ibyo natewe bingana? ariko sinigeze mbabara kandi nta nubwo narize.”
Ngayo amagambo Keron yandikiye Juliana mbere yo gushiramo umwuka
Keron araza gushyingurwa mu irimbi rya ba sekuruza i Kiryagonja
Ferdinand M.