Mugihe hashize iminsi itari myinshi basubiranye ,Justin Bieber n’incuti ye Serena Gomez ngo baba bagiye kwambikana impeta y’urudashira, nyuma yuko Justin Bieber atangiye gushaka impeta azambika Gomez.
Justin Bieber na Serena Gomez/Photo Internet
Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Holywoodstar life, bamwe mu nshuti za hafi za Justin Bieber batangaje ko amaze iminsi ashakisha impeta azambika Gomez nk’ikimenyetso cy’urukundo amufitiye.Ngo Bieber amaze iminsi abwira Gomez ko ariwe mukobwa wenyine umubereye kandi ko yifuza ko bashinga urugo bakanabyarana abana.
Icyakora yaba Bieber yaba na Gomez nta wari watangaza iby’ubukwe bwabo, ariko abantu bamwe batangiye kuvuga ko baba bahubutse cyane kuko bakiri bato nubwo bose bahuriza ku bwiza abana babo bazaba bafite nibabana.
Justin Bieber afite imyaka 20, mugihe umukunzi we Serena Gomez afite imyaka 22.
Ferdinand M.