Umuraperi Calvin Cordozar Brodaus uzwi ku izina rya Snoop Dogg yatangarije umunyamakuru Jimmy Kimmel ko yanywereye urumogi mu bwiherero bwa White House , Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nubwo Doggy atigeze abivuga, bigaragara ko yarunywereyemo Perezida Obama adahari.Snoop yavuze ko yarunyweye ahawe uruhushya n’abarinzi ba Perezidansi.Dore bimwe mu byo baganiriye na Kimmel:
Kimmel:Wigeze unywera urumogi muri White House?
Dogg: Mu bwiherero
Kimmel:Warabikoze? Muri White House
Dogg: Mu bwiherero.Kuko nabajije nti “Nshobora gukoresha ubwiherero ? nuko barambaza ngo “ugiye gukora iki? Kwihagarika cyangwa ibikurikira…..? Ndavuga ngo Ibikurikira.
Kimmel:Ninde wavuze ibyo?umufasha wa Perezida?
Dogg: Oya.CIA cyangwa FBI(barinda Perezidansi).Ubwo nahise mbabwira nti “Murabona iyo ngiye gukora Ibikurikira , buri gihe njyana isigara cyangwa ikindi kintu cyo kwatsa ngo hazemo umwuka mwiza” Nuko barambwira bati “ushobora kwatsa akazingo k’agapapuro” Nuko ndavuga ngo ndabigenza gutyo.Akazingo k’urupapuro kari aka(azamura isigara irimo urumogi).
Bikaba bidasanzwe kumva umuntu yigamba ko yanywereye ibiyobyabwenge muri Perezidansi , ubusanzwe bitemewe no kubyinjiranamo.USAToday ikaba yavuze ko uyu mugabo ashobora kuba yararunywereyemo mu Kuboza umwaka ushize ubwo bari mu munsi ngaruka mwaka w’abantu bagize uruhare mu gusigasira umuco nyamerika bita Kennedy Center Honors
umva ikiganiro Snoop yagiranye na Kimmel
Ferdinand M.