Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda Spt Ndushabandi JMV yatangajwe n’uburyo umuhanzi Riderman azwi cyane mu gihugu, akaba yabivuze kubera ukuntu guhera ejo ubwo Riderman yatabwaga muri yombi azira guteza impanuka yakomerekeje abantu barindwi, ngo abantu benshi bakomeje guhamagara Spt Ndushabandi bamubaza uko uwo muhanzi amerewe.
Gatsinzi Emery a.k.a Riderman ubu yarekuwe by’agateganyo
Spt Ndushabandi akaba yatangaje ko uwo muhanzi Riderman yarekuwe kugirango asobanure neza iby’impanuka yateje.Gusa Ndushabandi yatangarije Umuseke ko burya hari abantu baba bakomeye baba batazi, agendeye ku bantu bamuhamagaye bamubaza amakuru ye.Yagize ati: “Uziko burya hari abantu bakomeye tuba tutazi! Kuva ejo nta kindi ndi kubazwa kitari amakuru ya Riderman.”
Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, ubwo imodoka yari atwaye yagonganaga n’imodoka itwara abagenzi (Coaster) ahitwa Rwandex mu mujyi wa Kigali, hagakomereka abantu barindwi.
Akaba yaje kurekurwa ku mugoroba wo kuri uyu wa kane ngo abashe gutanga amakuru arambuye ku mpanuka ashinjwa kuba yarateje.
Riderman ubwo yari yurijwe imodoka ya Polisi
Ku munsi w’ejo Spt Ndushabandi akaba yari yatangaje ko Riderman aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa igihano kirenze amezi abiri kubera gumeretsa abantu barenze umwe.
Abakomeretse bakaba bari gukurikiranirwa hafi n’abaganga.
Ferdinand M.