Umunyamideri wo mu gihugu cy’Ubwongereza Josie Cunningham ubu ngo ari kugurisha amatike ku bafana be n’abanyamakuru bifuza kuzaza gukurikirana aho abyara mu kwezi kwa cyenda nyuma yo gutangarizwa n’abaganga ko ariho azabyara.
Uyu munyamideli Josie, ubu ngo amaze kugurisha tike 4 ku bihumbi 10 by’amayero kuri tiket imwe ku bazafata amafoto n’amashusho ndetse akaba yakira n’ibihumbi 5 by’amayero ku bazaza kwirebera gusa.
Amatike 3 muri aya ngo yamaze kwishyurwa n’abanyamakuru indi imwe igurwa n’umufana we. Aya mafaranga uyu munyamideri arimo kubona avuga ko azamufasha kwishyura ibitaro no kwiyitaho mu gihe azaba amaze kubyara.
Uyu munyamideli ngo yafashe uyu mwanzuro wo kugurisha amatike ku bazaza kureba aho abyara, nyuma yuko avuzweho amakuru atari meza ko yashatse gukuramo inda y’uwo mwana atwite mu minsi ishize kuko yateganyaga ko naramuka abyaye azatakaza amahirwe yo kongera kuboneka mu myiyereko ikunze gukorerwa muri Big Brother house.
Gusa ngo na none yaje kwisubiraho nyuma ari nako gufata uyu mwanzuro ngo arebe koko niba yari akunzwe. Igitangaje cyane ngo ni uko uyu mugore ateganya kuzabyarira iwe. Avuga kandi ko ibi yabikoze kugirango asangize abafana be bagera kuri 26000 ibihe azaba arimo ubwo azaba ari kubyara.
NSENGIMANA J Mermoz