Umuhanzi nyarwanda uri kuzamuka Ishimwe Jean Luc yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye “Uze njye nkomora” akaba avuga ko ari muri gahunda yihaye yo gukorana imbaraga ngoi agere ku nzozi ze.
Iyi Uze Njye Nkomora ni ndirimbo ya kabiri ya Jean Luc ikaba yari igihe gito itunganyijwe na producer Bob.
Kuri ubu Jean Luc yamaze gushyira hanze amashusho yayo akaba yarayakorewe na Producer Oskados Oscar, ndetse akaba avuga ko uyu muvuduko afite agoimba kuwukomeza kugeza akabajie inzozi ze zo kuba umunyamuziki ikomeye.
Yagize ati” ndi gukora cyane kuko ndashaka kuzakabya inzozi mfite zo kuba umunyamuziki ukomeye”
Jean Luc Kandi yadutangarije ko n’ubwo amaze igihe gito mu muziki abona bishobora kumutunga kuko yatangiye gukirigita ifaranga akesha ijwi rye n’umurya wa gitari acuranga.
Arateganya gushyira hanze amashusho y’indirimbo aherutse gusohora yise Nimpagera ndetse akaba akaba afite n’indi ndirimbo yise Urumuri iri gukorwa na Producer Nichola.
Reba amashusho ya Uze Njye Nkomora hano: