Mu gihugu cya Kenya mu gace ka Amaya ku munsi w’ejo ku cyumweru habaruwe imiryango isaga 30000 yugarijwe n’ikibazo cy’inzara ngo ishobora kuba yaratewe n’igihe kirekire cy’izuba biry ibyo kurya bikaba byarabaye ingume ku miryango myinshi.
Icyi cyegeranyo cyakozwe nyuma yuko abantu 2 bitabye Imana muri aka gace bishwe no kubura icyo kurya nyuma y’iminsi itari mikeya.
Iki kibazo cyugarije ahanini abagore n’abana kuko ingimbi n’abandi bagifite agatege usanga barataye imiryango yabo bakajya gushaka imibereho mu tundi turere bahana imbibi.
Minisitiri w’ibiza nimihindagurikire y’ikirere mu gihugu cya Kenya yavuze ko iki kibazo kivutse ahanini binatewe na Leta yari yarageneye ibiza ingengo y’imari mu mwaka wa 2014-2015 ingana na moliyoni 80 z’amashilingi ariko ikaba yaratinze kuza gufasha abo baturage.
Icyakora uyu muyobozi ushinzwe ibiza mu nhingano ze akimara kumva icyo kibazo ngo yihutiye kugeza ibikapu 1000 by’ibigori kuri iyo miryango ihangayikishijwe n’ibura ry’ibiryo n’amazi.
NSENGIMANA J Mermoz