Kwamamaza

OPINIONS

Amarira, imvura, ihahamuka! Ibyo nanyuzemo mu buzima bw’amayobera butagira ubuturo

Yanditswe

kuya

Amarira, imvura, ihahamuka! Ibyo nanyuzemo mu buzima bw’amayobera butagira ubuturo

Bavandimwe , nshuti basomyi ba Makuruki.rw ndavuga wowe ugiye gusoma iyi nkuru, ubu ni ubuhamya bukubiye mu nyandiko ndende yashyizwe ahagaragara n’umugore w’umunyanigeriya , ikubiyemo agahinda yanyuzemo ubuzima bwe bwose, uburyo abisobanura , birenze imitekerereze ya muntu. Twagerageje kuyishyira mu Kinyarwanda.

Nitwa OIYO Otunu , ubuzima bwanjye bwo kuri iyi isi ni inshoberamahanga kuko burenze ukwemera, ndi umwe mu bantu batekereza icyatumye mbaho nkabiburira igisubizo, nashegeshwe bikomeye n’ibyo abandi bafata ko ariwo munezero kuri iyi si, ariko njye bikaba byarangize igisenzegeri, kuko iteka nikoraho ku mubiri ngo numve ko nkiri umuntu . Numva ubuzima bwanjye ari ubwa abazimu, nahawe akato kandi ndagakwiye kuko nabayeho mu buzima buri inyuma y’isi.

Ngeze ku myaka 19 nibwo haje umusore aje kumbaza ibijyanye ibijyanye n’urukundo (kuntereta), ntabwo mu mutwe wanjye harimo iby’urukundo, kuko nari narahisemo kubanza kurangiza amashuri ya kaminuza, kandi mu muryango w’iwacu wose ari njye wari waragize amahirwe yo gukomeza amashuri, numvaga ngomba kuzagira icyo nkora mu muryango ngo utere imbere bitewe nuko twari twarakuriye mu buzima bwa gikene.

Nta kuzuyaza, umusore nahise muhakanira, nari mfite mukuru wanjye OSIKA Iponyi we yari afite umusore witwa Adedayo Poani umukunda cyane, ku buryo ariwe wasaga nk’aho atubeshejeho.

Yaramukundaga pe ku buryo umuryango wose wabibonaga! Uwo musore yaje kujya gukorera mu mujyi wa Lagos, yabonye ko agiye kure y’umukunzi we, bimutera agahinda , yahisemo kwimura umuryango wacu wose atugurira inzu mu mujyi.

Ubuzima bwarahindutse, atugira umuryango ukomeye kuko we yakoraga ubucuruzi bukomeye, yari afite ama Naira ahagije(Amafranga akoreshwa muri Nigeria).

Nanjye rwose amashuri yanjye nayize neza kuko yayampaga yibwirije kandi ubona abyishimiye. Ubuzima bw’umujyi bwaradushimishije, mukuru wanjye imirengwe watangiye kumurenga atangira kugenda ahinduka kubera, umusore akajya amufata yasohokanye n’abandi bagabo ariko akamusaba imbabazi.

Umusore yahise ategura ubukwe, bwari ubukwe yahoraga atubwira ishusho yabwo tukumva ko buzaba ari igitangaza, twari tubwiteze twese, habura umunsi umwe ngo ubukwe bube, mukuru wanjye twaramubuze.

Ibi bikimara kuba, umusore yabaye nkutaye umutwe, igikuba kiracika umuryango wacu ishyano riba riraguye, nyuma twaje kumenya ko yishyingiye ku wundi mugabo kuko yari yaramuteye inda.

Umuryango wacu warasebye, tuba ibicibwa, twahoraga twiteguye kuziturwa inabi kuko iwacu akenshi umuryango uhemutse hari imbaraga z’ikuzimu ziwukurikirana( force satanique) iyo ni imyemerere y’iwacu, iyo izo mbaraga zitaguteye barakurogesha.

Ubuzima bwaje kutubana bubi, bidusaba gusubira mu cyaro , cyari ikimwaro gikomeye impande n’impande.

Igihe cyarageze ndongorwa na OPIKAAYO, yari umusore mwiza kandi wagerageje kunyereka urukundo, ubukwe twarabukoze burataha kandi buba bwiza.

Ababyeyi banjye barishimye ko mbibagije agahinda ka mukuru wanjye. umusore twarabanye, rwose akanyereka ko anyishimiye kandi ko ntacyo namuburana, ubutunzi bwo yari ubufite gusa muri iyo minsi iyo twaryamaga , hari igihe mu gitondo nisangaga turi ahandi hantu ntazi uburyo nahageze.

Nabimubaza akansobanurira uburyo twahageze. Gusa yari umugabo udashobora kujya mu rusengero nkahora mbyibazaho ariko simbone igisubizo.
Yari umugabo ugira imbaraga zidasanzwe kuko sinigeze mubona yananiwe na rimwe . Iyo habagaho kubahiriza inshingano z’abashakanye, iki gikorwa cyatumaga aba umugabo utapfa kugereranya n’abandi pe, yaranezezaga kuburyo yageraga aho antwara nk’uwabuze ubwenge.

Tukibana ikintu yamenyesheje bwa mbere nuko hari inama y’iminsi itatu yitabira buri kwezi, yajyagayo rwose ndetse nkanabimwibutsa mbere. Tumaze umwaka tubana nibwo hari ibimenyetso nabonaga nkagira ubwoba.

Hari igihe nijoro nicuraga nkabona inzu yose irimo kwaka, nkamukangura yakanguka sinamenyaga aho urumuri rurigitiye, naje kumusaba kwimuka muri iyo nzu kuko yanteraga ubwoba, turahimuka.

Icyantangaje inzu twimukiyemo,mbyutse mu gitondo naje gusanga munsi y’igitanda amafoto menshi y’abantu ntazi, narayafashe ndayareba. icyantunguye muriyo, nasanzemo ifoto ya Adedayo Poani umusore wigeze gukundana na mukuru wanjye nagize ubwoba ndengakamere, siniyumvishaga ukuntu iyo foto yageze aho hantu. Gusa yatahaga byose nabyibagiwe.

Hashize imyaka ibiri, twaje kugira ibyago umubyeyi wacu arapfa, umunsi wo kumushyingura wahuriranye na ya nama asanzwe ajyamo, nk’umuntu numvaga nta nama yaruta gutabara umuryango.

Rwose nta kabuza yagiyeyo, turashwana bikomeye , niyemeza kumenya ibyiyo nama, natangiye kugira amakenga y’ubuzima bwanjye, rimwe na rimwe turyamye hari igihe nicuraga nkamubura, nakingura ngiye kumushaka nkumva ijwi rimbwira ngo ugiye he iki gihe? Nakebuka nkasanga araryamye.

Nageze aho ntangira kujya mutinya, yatangiye kujya anyihishahisha ibiganiro twagiranaga bitangira kuba bike. Nahise ntangira kwiyambaza abanyamasengesho ndongera nsubira mu masengesho dore ko nari naragize imbaraga nke.

Rimwe nigeze kumutitiriza ngo tujyane gusenga, mwinginga cyane ndetse nshyiraho n’amayeri menshi nk’abantu bakundana, twarajyanye ariko mbibona ko yabuze uko agira, tugeze imbere y’urusengero, yitabye telefoni numva umuntu bavuganye n’ibijyanye n’akazi.

Yansabye ko mureka akabanza akajya kuvugana n’uwo muntu, yansize aho njya gusenga nawe arakomeza. Mu materaniro Pasiteri yavuze ko hari umugore uri mu rusengero ubana n’umuzimu iwe mu rugo, twese twarakangaranye ariko nta muntu watekereza ibyo bintu, nabyise ibyo mu nsengero.

Hashize iminsi haje abantu iwanjye dusengana baje kudusura, twarabakiriye nk’abashyitsi. Amafunguro aje, umupasiteri yasabye ko tubanza gusenga, umugabo wanjye atazuyaje, yahise azamura ijwi asenga, gusa ururimi yavuzemo nta numwe warwumvishe mubari aho.

Nta numwe wigeze agira icyo yongeraho ahubwo twaguye mu kantu, wa mupasiteri yanze amafunguro, ahubwo asaba bagenzi be guhaguruka bagataha, ko arimo kubona ibintu bidasobanutse…Twese twaguye mu kantu, turaceceka ntihagira ugira icyo avuga.

Bakihava, nagiye ku nduru ambwira ko niyongera kumbonana n’abo bantu azahita anyirukana, iryo joro twese ntitwaryamye byaraye ari induru, natangajwe n’ukuntu mu gitondo yabyutse yakobaguritse umubiri wose, kandi nziko nta kintu nigeze mukozaho.

Ubwoba bwaranyishe , nanirwa kurya ndananuka kuko siniyumvishaga umuntu tubana uwo ariwe, inshuro nyinshi natekereje kumuhunga, ariko igitangaje nabyukaga nabyibagiwe. Mu minsi twamaranye nabonye ibimenyetso biteye ubwoba, hari ubwo ninjiye mu cyumba nsangaho inzoka ku buriri, mvuza induru nsohoka niruka, nagarukanye n’umukozi afite inkoni yo kuyica ngeze mu cyumba natunguwe no gusanga umugabo wanjye yicaye ku buriri kandi yari yagiye ku kazi!

Hari ubwo nari nibereye mu rugo numva umuntu arakomanze ngize ngo ndakingura, umuntu ampereza ibaruwa ngo nyihe umugabo wanjye nataha. Nagize amatsiko ngo ndebe ibirimo, nafunguye iyo baruwa ariko ibyari byanditseho ntibyari inyuguti zisanzwe, rwari ururimi rw’amarenga, iyo baruwa kandi yarimo ya mafoto nigeze kubona.

Igiteye ubwoba kurushaho, twari twicaraye ku mugoroba atashye, nari nsigaye mureba nkumva ngize ubwoba sinari nkimuvugisha, yansabye ko twatembera muri iyo minsi nditeguye turagenda, nashidutse turi hagati mu ishyamba, natangiye kumva amajwi utamenya ibyo aribyo amwe amuhamagarana ubwuzu.

Haje ikigabo giteye ubwoba gisa nabi cyane numva kiravuze ngo ikaze Adedayo Poani(Izina rya wa musore wakundanaga na mukuru wanjye)

Nituye hasi ndahwera”……

Ubuhamya bwe iyo ageze aho buba burangiye, kuko kuva icyo gihe yahise arwara ihahamuka. Ubu buhamya abutanga mu nyandiko nyuma y’ amezi 5 amaze arwajwe n’abaganga b’inzobere mu bijyanye no kuvura ihungabana. Ntavuga arandika gusa. Ahamya ko yabanaga n’umuzimu kandi ko asubiza ubwenge inyuma akabihuza na wa musore wanzwe na mukuru we. Kuko nyuma y’uko amwanga , umusore yahise yiyahura. Ni amayobera!

IBITEKEREZO

  • Umuhoza Diane Yanditse:

    mbega wee!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza