Saturday, February 27, 2021
  • About
  • Advertise
  • Careers
  • Contact
Makuruki
  • Home
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politiki
  • UBUKUNGU
  • Umurimo
  • Login
No Result
View All Result
Makuruki
Home POLITIKE Y'U RWANDA

Ubu umunyamakuru ashobora kunenga Leta akanayigisha impaka – Min Busingye

admin by admin
February 3, 2021
in POLITIKE Y'U RWANDA
0
Ubu umunyamakuru ashobora kunenga Leta akanayigisha impaka – Min Busingye
0
SHARES
65
VIEWS
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Jonston Busingye, avuga ko itangazamakuru mu Rwanda ryahawe umwanya n’ubwisanzure bwo gukora inkuru n’ibiganiro binenga ibitagenda neza ndetse no kuyigisha impaka ku ngingo zimwe na zimwe zitagenda neza

Ibi yabitangaje kuri uyu wa mbere taliki ya 3 Mata, mu nama iba buri gihembwe ihuza Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru ku nsanganyamatsiko igira ati:” Dukomeze ubufatanye kugirango dutange serivisi inoze”; ikaba yari igamije kunoza imikorere n’imikoranire hagati y’izo nzego zombi.

Related posts

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika y’Ibiyaga bigari

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika y’Ibiyaga bigari

February 4, 2021

NYANZA: N’ubwo Amayaga yari atuwe n’abatutsi benshi, abarokotse ni mbarwa! Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 mu Murenge wa Muyira (Mu mafoto)

February 3, 2021

Iyi nama y’umunsi umwe yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, unafite Polisi y’u Rwanda mu nshingano, Jonston Busingye, ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police(IGP) Emmanuel K. Gasana ndetse n’umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda(RMC), Cleophas Barore.

Mu ijambo ryo gutangiza iyi nama, Minisitiri Busingye ari nawe wari umushyitsi mukuru yashimiye Polisi y’u Rwanda na RMC ku gikorwa batangije kandi bakomeje, maze avuga ko itangazamakuru ari umufatanyabikorwa ukomeye wa Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha iciye mu bukangurambaga rikoreshwamo.

Yagaragaje intambwe yatewe mu guha ubwisanzure abanyamakuru kandi nabo bakaba baramenye ibyiza bakwiye gukora , bifitiye abaturage n’igihugu akamaro aho yagize ati:” Ubu umunyamakuru ashobora kunenga Leta , akayigisha impaka kandi akayigira inama nta nkurikizi kuko biri mu nyungu z’umuturage.”

Minisitiri Busingye yasabye ko iri huriro ryakoreshwa kugirango hagerweho gahunda ihamye yo gukumira no kurwanya ibyaha mu buryo bufatika.

Yagize ati:” Ukurikije intumbero igihugu cyacu gifite, ibyaha n’ubukozi bwabyo nta mwanya bifite kandi ntibyabana n’iyo ntumbero, tugomba guhitamo, twese dufite inshingano itari iyo kurwanya ibyaha gusa, ahubwo no kubitsinda.”

Yakomeje agira ati:” Kurwanya ibyaha tukanabitsinda ntibyoroshye ariko ibyo twagezeho byari birushijeho gukomera kandi mu bihe bikomeye, n’ibi rero tuzabigeraho.”

Minisitiri Busingye yashoje asaba abari mu nama kugira indoto z’igihugu kizira gucuruza ibiyobyabwenge, ruswa, ibyaha byo mu ikoranabuhanga, ihohotera rishingiye ku gitsina, ubujura bwitwaje intwaro, ubujura bw’ibinyabiziga, kwangiza ibikorwaremezo, gucuruza ibyibano ndetse n’impanuka zo mu muhanda.

Yabasabye kandi kugira indoto zo guhaza ibyo abashora imari yabo mu Rwanda n’abakerarugendo bifuza ku mutekano wabo n’ibyabo kimwe n’ibyifuzo by’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda.

Mu ijambo ry’ikaze, IGP Gasana , yashimiye ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na RMC mu kurwanya ibyaha aho yavuze ko intwaro atari imbunda gusa ko n’itangazamakuru rishobora gukora byinshi byiza muri iyo gahunda.

Aha yagize ati:” Polisi yonyine ntihagije ngo ikumire ibyaha kandi inageze ku baturage ibyo ikora kuko nabyo biri mu nshingano zayo, ikeneye n’ubushobozi bw’itangazamakuru kandi biri mu murongo w’iri huriro.”

IGP Gasana yongeyeho ati:” Turi ku muvuduko w’iterambere kandi ntitwajyana n’uwo muvuduko tudafite umutekano ; tugomba gufatanya kuwugeraho ariyo mpamvu mwitwa ba Ambasaderi ba Polisi mu kurwanya ibyaha.”

Yashoje asaba abitabiriye inama guharanira kunoza imikorere n’imikoranire mu gukumira ibyaha byo mu ikoranabuhanga na ruswa bishobora kudindiza imikorere myiza mu nzego za Leta n’abikorera.

Cleophas Barore uyobora RMC mu ijambo rye, yashimiye ubuyobozi bw’igihugu bwemeye ko urwego ayobora rujyaho, maze aboneraho kuvuga ko ibyagezweho mu mikoranire yarwo n’izindi nzego cyane cyane Polisi y’u Rwanda ari ibyo kwishimira.

Aha yagize ati:” Nta munyamakuru ukihishahisha Polisi, n’ubwo urwego rwacu rugifite byinshi byo gukora, ariko imikoranire myiza hagati y’izi nzego zacu yagize akamaro kanini.”

Yavuze ko urwego abereye umuyobozi ruhora ruharanira ko abanyamakuru baba abanyamwuga kandi ruhora rubashishikariza gukora inkuru z’ibifitiye abaturage akamaro aho kureba ibitagenda.

Yashoje agira ati:” Twese dusenyera umugozi umwe kandi ku ruhande rwacu, nta munyamakuru w’umwuga wifuza gusebya igihugu cye cyangwa kugirana ibibazo n’urwego runaka rwa Leta cyangwa urwigenga.”

Yongeye gushima ubufatanye buri hagati ya Polisi n’itangazamakuru muri rusange kandi asaba ko ihuriro ryabaye, ryaba umusemburo w’uko bwakwiyongera.

Previous Post

Yiyahuye amaze kumenya ko yaryamanye n’uwo bahuje amaraso

Next Post

Umutoma : Imirasire y’ubwiza bwawe yarandashe

Next Post
Umutoma : Imirasire y’ubwiza bwawe yarandashe

Umutoma : Imirasire y’ubwiza bwawe yarandashe

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

RECOMMENDED NEWS

Kenya: Polisi icumbikiye abanyamahanga 9 bashinjwa kugemurayo ibiyobyabwenge.

7 years ago

Polisi ya Uganda iranyomoza amakuru avuga ko Kayihura yanenze Minisitiri Amama Mbabazi

7 years ago

Airtel yazanye agashya ku bakiriya bayo yise “IGITEGO Promotion”

7 years ago

Umunyamakuru wo muri Uganda MC Kazoora yarekuwe muri gereza I Kigali

7 years ago

FOLLOW US

  • 81 Followers
  • 45.8k Followers

BROWSE BY CATEGORIES

  • IBINDI
  • IKORANABUHANGA
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • IYOBOKAMANA
  • MU MAHANGA
  • OPINIONS
  • POLITIKE Y'U RWANDA
  • Politiki
  • SERVICE
  • UBUKUNGU
  • UBUREZI
  • UBUTABERA
  • UBUZIMA
  • UMUJYI WA KIGALI
  • Umurimo
  • UMUTEKANO
  • Uncategorized
  • URUKUNDO
  • VIDEWO

POPULAR NEWS

  • Mashami ashobora kuba yarasinyanye abasezerano na FERWAFA atazi icyo avuga.

    Mashami ashobora kuba yarasinyanye abasezerano na FERWAFA atazi icyo avuga.

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Nyuma y’imyaka 64, mu Rwanda hongeye kuvumburwa ubwoko bw’ikinyabuzima cyari cyarazimiye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Yiyahuye amaze kumenya ko yaryamanye n’uwo bahuje amaraso

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Demba Ba yavunitse imvune yateye ubwoba abakunzi ba ruhago ku Isi nzima

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Minisitiri w’Intebe MUREKEZI Anastase amaze kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko Gahunda ya Guverinoma nshya!

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
Makuruki

Tubagezaho amakuru asesenguye

Follow us on social media:

Recent News

  • Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika y’Ibiyaga bigari
  • Lionel Mesi yeretswe ikarata itukura ya mbere kuva akinira Barcelone
  • DR.Congo: Thambwe Mwamba akekwaho kunyereza miliyoni $7

Category

  • IBINDI
  • IKORANABUHANGA
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • IYOBOKAMANA
  • MU MAHANGA
  • OPINIONS
  • POLITIKE Y'U RWANDA
  • Politiki
  • SERVICE
  • UBUKUNGU
  • UBUREZI
  • UBUTABERA
  • UBUZIMA
  • UMUJYI WA KIGALI
  • Umurimo
  • UMUTEKANO
  • Uncategorized
  • URUKUNDO
  • VIDEWO

Recent News

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika y’Ibiyaga bigari

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika y’Ibiyaga bigari

February 4, 2021
Lionel Mesi yeretswe ikarata itukura ya mbere kuva akinira Barcelone

Lionel Mesi yeretswe ikarata itukura ya mbere kuva akinira Barcelone

February 3, 2021
  • About
  • Advertise
  • Careers
  • Contact

© 2021 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result
  • Home

© 2021 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In