Mu kiganiro n’abanyamakuru cyatanzwe na Minisitiri w’Umutekano Musa Fazil Harezimana ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Gasana Emmanuel, bagaragarije itangazamakuru ishusho rusange y’umutekano w’u Rwanda kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2014.
IGP E. Gasana, Minisitiri Musa Fazil na PeaceMaker Mbungiramihigo; Umunyamanga Nshingwabikorwa wa Media High Council
Muri icyo kiganiro cyamaze amasaha agera kuri abiri n’igice, Minisitiri Musa Fazil yavuze ko umutekano w’u Rwanda muri aya mezi atandatu abanza wifashe neza, ugereranyije n’amezi atandatu yasoje umwaka wa 2013, aho avuga ko ibyaha byagabanutseho 5,7%. Muri aya mezi hagaragaye ibyaha 7,590 mu gihe mu mezi atandatu ya nyuma ya 2013 hari hagaragaye ibyaha 8,026. Ibyaha byagaragaye cyane n’Ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, ibiyobyabwenge, ubujurura n’ibyaha byo guhungabanya umudendezo w’igihugu.
Ibyaha bya Ruswa muri Polisi byaragabanutse.
Minisitiri Musa Fazil yavuze ko muri Polisi ibyaha bya ruswa byabaganutse bitewe n’ingamba zagiye zifatwa, akaba avuga ko muri uyu mwaka wa 2014 bamaze kubona ibibazo 9 bya ruswa mu ba polisi 9 , harimo barindwi bato n’abapolisi bakuru (0fficers) 2.
Abajijwe ingamba zakoreshwe zatumye ruswa igabanuka muri polisi, IGP Emmanuel Gasana yavuze ko byavuye mu ngamba zagiye zifatwa, harimo kuba barashyizeho umutwe wihariye muri Polisi ushinzwe kurwanya ruswa ukorera hose mu nzego polisi ihuriramo n’abaturage.
Ikibazo cy’abantu bafatwa bakaraswa
Umunyamakuru Prudent Nsengiyumva wa BBC abaza ku kibazo cy’abantu bamaze iminsi bafatwa nyuma bakaraswa na polisi, Minisitiri Fazil yavuze ko bikwiye gusobanuka neza ko biri mu nshingano za polisi ko mu gihe uwafashwe agerageje gucika inzego cyangwa kuzirwanya, hakoreshwa ingufu. Yavuze ko abarashwe barashwe bagerageza gucika Polisi.Naho IGP Gasana kuri iki kibazo yavuze ko ari inshingano za Polisi kurinda umutekano w’abaturage n’igihugu mu buryo bwose, ko ntawukwiye kurekwa akagenda gutyo cyangwa akarwanya inzego.
Bamwe mu bitabiriye ikiganiro
Ikibazo cya FDLR
Ku kibazo cya FDLR n’abakorana na yo baba bari mu gihugu, Minisitiri Musa Fazil yavuze ko kuri Polisi y’u Rwanda imaze gufata abantu bagera kuri 44 bakorana na FDLR mu Turere twa Rubavu, Musanze, Rusizi na Nyabihu kandi ko bamaze kugezwa imbere y’ubutabera. Hafashwe imbunda 8 na za gerenade 21 hirya no hino mu gihugu.
Impanuka mu muhanda
Impanuka zaragabanutse aho muri aya mezi atandatu y’umwaka wa 2014 habonetse impanuka 1324 mu gihe mu mezi atandatu asoza umwaka wa 2013. Izi mpanuka zikaba zaraguyemo abantu 97 mu gihe amezi atandatu y’umwaka wa 2013 impanuka zaguyemo abantu 141. Bikaba byaravuye ku ngamba zakajijwe mu mutekano wo mu muhanda.
Ikibazo cy’inkongi zimaze iminsi mu gihugu
Minisitiri Musa Fazil yavuze ko inkongi zimaze iminsi ziba mu magereza ya Muhanga na Rubavu, yavuze ko iperereza rikiri gukorwa, cyane cyane kuri Gereza ya Rubavu kuko yo yari ikiri nshya, bakeka ko atari ibibazo byo kuba ishaje. Aha yavuze ko muri iyi nkongi yabaye ku munsi w’ejo hamaze gupfiramo abagororwa batanu hakomerekeramo abandi benshi ariko batandatu ari bo bakomeretse bikabije.
Ku kibazo cy’ubutabazi bukorwa ahabaye inkongi aho usanga ubutabazi bugorana kubera imodoka za kizimamwoto zibera I Kigali, Minisitiri Fazil asubiza umunyamakuru wa Makuruki.com yavuze ko Polisi igiye kugura imodoka nto zizimya umuriro , 11 bikaba biri mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, ariko na none ku bufatanye n’Uturere bakaba baramaze gutanga amafaranga yo kugura izindi modoka zizimya umuriro zigera kuri 6 ku ikubitiro.
Abapolisi bambaye Sivile bafata abantu.
Kuri iki kibazo asubiza umunyamakuru wa Radiyo Salus, IGP Emmanuel Gasana yavuze ko ku mpamvu zimwe na zimwe babyemerewe mu gihe biri mu nyungu z’akazi.
Ntaganda ntiyemerewe gukora politiki kandi nta budahangarwa afite.
Ku kibazo cy’imyitwarire ya Ntaganda Bernard nyuma y’uko asohotse muri Gereza aho bivugwa ko yaba ari mu bikorwa bisa nk’ibyo yafungiwe, Minisitiri Musa Fazil yavuze ko kuba Ntaganda yari afunze akongera agafungurwa nyuma yo kurangiza ibihano, bitamuha ubudahanganwa bwo kuba yakongera gufungwa. Gusa Minisitiri Fazil yavuze ko mu gihe cyose Ntaganda ibyo yakora yitwaje ko akora politiki byaba binyuranyije n’amategeko agenga imitwe ya politiki, kuko nta muntu wemerewe kuba mu nzego z’imitwe ya politiki mu gihe yakatiwe n’Inkiko igihano kirenze amezi atandatu. Mu gihe cyose rero atarahanagurwaho ubusembwa ntiyemerewe gukora nk’umunyaporitiki.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru kitabiriwe, n’abanyamakuru barenga 50 bakorera ibitangazamakuru byo mu Rwanda no mu mahanga. Kitabiriwe kandi n’abayobozi ba polisi n’abavugizi bayo, hari kandi n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’Itangazamakuru. Abanyamakuru bakaba bahawe umwanya urambuye wo kubaza ibibazo byose birebana n’umutekano na polisi.
info@makuruki.com