Ubwo Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi gahunda ya guverinoma mu myaka itatu iri imbere, yavuze ko u Rwanda rwifuza kuba mu bihugu 10 bya mbere birwanya ruswa ku isi.
Ni imwe muri gahunda zigiye kwibandwaho mu myaka itatu iri imbere ngo ruswa igabanuke mu gihugu nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Intabe Anastase Murekezi .
U Rwanda rukaba rwarakajije umurego mu kurwanya ruswa, aho rwanashyizeho uburyo bwa kwitabazwa mu gihe hagaragaye ikibazo cya ruswa, harimo gushyiraho nimero itishyurwa n’ibihano bikaze ku muntu ufashwe arya ruswa.
Icyakora nubwo byagezweho , mu minsi mike ishize hakomeje kumvikana umutekeno muke ku bakozi b’umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, aho umukozi w’uwo muryango Sharangabo Gustave Makonene yiciwe mu karere ka Rubavu umwaka ushize, kugeza ubu iperereza riracyakomeje.
Umutekano muke ku bakozi b’umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane nanone byagaragaye ku mukozi uhagarariye uwo muryango mu Rwanda Madamu Ingabire Marie Immaculee ubwo umuntu utaramenyekana yazaga ku biro bye yitwaje imbunda agatera ubwoba umurinzi w’icyo kigo amusaba kumuha nimero za telefoni ya Ingabire.
Ibyo bikaba bigaragaza ko hakiri urugendo muri gahunda guverinoma ifite yo gukomeza kurwanya ruswa, kuko hanakekwa ko abagize uruhare muri ibyo bikorwa by’umutekano muke ku bakozi ba Transparency International baba ari bamwe mu bakurikiranyweho ibyaha byo kurya ruswa.
Icyakora niba gahunda guverinoma ifite zizakurikizwa uko ziri, biragaragara ko ruswa ishobora gucika ndetse n’umutekano w’abo bakozi bashinzwe kurwanya ruswa ukiyongera kuko mu zindi gahunda guverinoma ifite harimo:
-Kubaka ubushobozi bw’ingabo z’igihugu na Polisi, ari nabo bafite inshingano zo kurinda umutekeno w’igihugu harimo n’abo bakozi.
-Ubufatanye y’inzego zigenga na Polisi mu gucunga umutekano
-Gukumira no kurwanya abantu batunga intwaro ku buryo bunyuranyije n’amategeko.
-Kongerera abanyamakuru ubushobozi , aha tubibutse ko itangazamakuru ari imwe mu nzira zikoreshwa hagaragazwa abarya ruswa cyangwa hakorwa ubukangurambaga ku buryo bwo kwirinda ruswa.
-Gushora imari mu itangazamakuru, kuko ubushobozi buke bw’itangazamakuru bishobora kuba intandaro yo kutagaragaza aho ibibazo biri bitwe n’ibura ry’ibikoresho cyangwa gushukwa na bamwe mu banyabyaha babaha amafaranga ngo batabagaragaza.
Inkuru ya Ferdinand M.
Photo: USENGA Lambert