Makuruki.rw

Amakuru y’ako kanya

Home > IMIBEREHO MYIZA > IJWI RY’UMUTURAGE > Bafite ubwoba ko Kagame natiyamamaza bazapfa bagashira

Bafite ubwoba ko Kagame natiyamamaza bazapfa bagashira

Friday 8 May 2015, by Ferdinand Maniraguha

Abaturage bo mu murenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu , Intara y’Iburengerazuba, batangaje ko bafite ubwoba bwinshi ko Perezida Kagame ashobora kuzanga kwiyamamaza bagahita bapfa, ari nayo mpamvu basaba ko Itegeko Nshinga rihinduka agakomeza kuyobora.

Ibyo abo baturage babivuze ubwo Koperative COBUKI Humura yo muri Jenda igizwe n’abarwayi ba Virusi itera SIDA bazanaga ibaruwa yabo ku Nteko Ishinga Amategeko, basaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ihindurwa , Perezida Kagame akongera kwiyamamaza.

Abo baturage bavuga ko nyuma gato ya Jenoside, bari barabaye inyamaswa, bibera mu mashyamba. Impamvu ya byose ngo ni Abacengezi bari barigaruriye ibice by’Amajyaruguru n’ Iburengerazuba, bica uwo bashatse.

Anonciata Mugabekazi umwe mu bagize iyi Koperative, yavuze ko bararaga mu bihuru bihisha abacengezi, maze ngo Perezida Kagame na Leta ayoboye birukana abo bacengezi, babagarura mu ngo zabo.

By’umwihariko aba baturage bishimira ko babashije guhabwa ubuvuzi bw’ubuntu, bahabwa imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA ku buntu , mu gihe ubusanzwe amafaranga y’iyo miti umuturage usanzwe atapfaga kuyabona.

Aba baturage bazanywe n’abamotari , bavuga ko abana babo bigira ubuntu mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ibyo byose rero ngo bituma bagira impungenge ko Kagame atongeye kwiyamamaza, abacengezi bagaruka bakabamara.

Mugabekazi yagize ati: “Nitwe twamwitoreye, Itegeko Nshinga nitwe twaryitoreye, none twagize ikibazo ngo ko manda ebyiri twamuhaye zirangiye, ubu ntitugiye kurangira, ntituzapfa tugashira, ba bacengezi ntibazatumara noneho, …twe twabyanze igihugu ni icyacu, iryo Nteko Ishinga Amategeko nitwe twayishyizeho, iyo ngingo y’I 101 niveho.”

Mukabalisa Donatille , Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko, yavuze ko icyo bashinzwe ari ugutumikira abaturage, kandi ngo intumwa nziza ni itumikira abayitumye.

Avuga ko Inteko rusange nibyemeza , na Perezida Kagame akabyemera, ibyo abaturage bazashaka bizaba byubahirijwe.

Abanyamuryango ba COBUKI bashyikiriza ibaruwa Mukabalisa Donatille

Aba baturage bavuga ko nta cyizere bapfa kugirira undi wese wayobora, Atari Kagame.

Inteko Ishinga Amategeko, ivuga ko imaze kwakira amabaruwa arenga miliyoni ebyiri asaba ko Itegeko Nshinga by’umwihariko ingingo ya 101 bihinduka, Kagame akongera kwiyamamaza.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu minsi ishize, Perezida Kagame yavuze ko afunguye ku kugenda cyangwa kutagenda,Gusa asaba abashaka ko agumaho kumwumvisha impamvu bakimukeneye.

Ferdinand Maniraguha

Forum posts

  • Erega sibogusa ni abanyarwanda twese Kuko ikipe itsinda ntisimburwa!!!.

  • Erega sibogusa ni abanyarwanda twese Kuko ikipe itsinda ntisimburwa!!!.

  • Igitekerezo:Murakoze cyane gusa abo baturage bafite ishingiro yo kubivuga bakurikije ibyo yabakoreye ariko sibo gusa yabikoreye ahubwo ni abanyarwanda bose kandi natwe turamushaka!!.

  • Andika Igitekerezo Hano

    Ariko ninde utamutora ngo yongere yiyamamaze koko ?uwo muntu yaba ari umwanzi wibyiza

  • TURAMUSHYIGIKIYE..AGAIN AGAIN EVER OUR LORD ELECTED HIM ON THE DRUM OF PRESIDENT.

  • Arega tuzamutora maze ikibyimbye kimeneke nkatwe abanya Rwanda tubamurwanda tuzi ahotwavuye nahotugeze arashoboye rero tumurinyuma!!!

  • Andika Igitekerezo Hano:Ninde Utatora Muzehe Wacu?Tuzamutora Kuko Arashoboye Ijana Kwi Jana Muzehe Wacu Oye Oye Oye!!

  • Andika Igitekerezo HanoUmusaza wacu turacyamukeneye wana, ari umuntu uyobora neza , akatwifuriza ibyiza, agaharanira inyungu z,Abanyarwanda, njye namuvugaho byinshi, uwamusebya twahangana, kandi nawe atatwemereye , byambabazo, kuko ntituzibagirwa na rimwe aho yadukuye!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • ubwo itegekonshinga ntagaciro rigifite nirihinduke rwose.

  • Umubyeyi Wacu Papa Wanjye Paul Kagame Yambereye Inkoramutima Twe Turashaka Ko Atuyobora Imyaka Million Ubuzima Bwe Bwose Kandi Nitwifuza Kuko Umuntu Yifuza Ibidashoboka Ariko Twe Turashaka Ko Itegeko Rihindurwa Niko Dushaka Kuko Birashoboka.

  • Ariko se koko abanyarwanda bagiye bareka gukabya koko ubu se tuvuge ko peresiza wacu imana imuhamagaye ko tuzi neza ko imana idahamagara umuntu itanga koko aba ayamagambo bavuga bayasubiramo rwose tuge tugira ubushishozi mubyo dukora cyangwa tuvuga tureke amaranga mutima kuko za propaganda no gutekenika no gutera igipindi ntaho bizatugeza turimo turisenyeraho nkihene rwose kandi muzehe wacu turamuzi numunyabwenge ntabwo yashyigikira aya marangamutima

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
Keywords : Makuruki.rw
Keywords : kwamamaza

To create paragraphs, just leave blank lines.