URUKUNDO

Igisubizo ku ngo zigiye kurunduka “Havumbuwe uburyo bugezweho bwo guhwitura mugenzi wawe ku bushake bwo gutera akabariro”

Yanditswe

kuwa

na

Editor1
Igisubizo ku ngo zigiye kurunduka “Havumbuwe uburyo bugezweho bwo guhwitura mugenzi wawe ku bushake bwo gutera akabariro”

Ni kenshi twumva muri iki gihe ingo zisenyuka kubera impamvu nyinshi zirimo kunanirwa kuzuza inshingano z’abashakanye nka kimwe mu nkingi nyamwamba y’umurunga wo gukomera guhamye k’umuryango . Iyo uyu munezero umwe atawugeraho uko abyifuza nta kabuza urugo ntiruburamo ibibazo. Abahanga ntibaba bicaye, bahora bashaka ibisubizo by’ibibazo bihari.

Umuryango wa Ryan na Jenn Cmich wo mu gihugu cy’Amerika wahuye n’icyo kibazo ndetse bemeza ko bari bageze ku rwego rwo gutandukana gusa baje kuvumbura uburyo bubafasha kuzuza inshingano zabo nk’abashakanye nuko bavumbura agakoresho kitwa LoveSync ari nabwo buryo bari gusangiza abandi bafite ikibazo nkicyo.

Ni agakoresho gakoze ku buryo umenya ko uwo mwashakanye yinjiye mu bizungamubiri by’ibishashi by’ubushake mu gutera akabariro atiriwe agukoraho cyangwa ngo abikubwire.

Uyu muryango utanga ubuhamya” mbere hari igihe umwe yigiraga mu buriri twese umuntu akihugiraho ndetse umwe yagira ubushake mugenzi we ntabwo afite bikaba ikibazo. Byatumaga habaho kwinginga gukabije ndetse ukaba wanahakanirwa kandi umubiri wawe uwumva umeze nabi”

Aka gakoresho “LoveSync” gashyirwa ku gitanda kiryamyeho abashakanye cyangwa ababana nk’umugabo n’umugore ku ruhande rw’iburyo n’ibumoso. Aka gakoresho gakoze mu buryo hariho amatara yaka ibara ry’icyatsi kibisi mu gihe umwe agize ubushake bwo gutera akabariro bituma mugenzi we abibona mu buryo bworoshye.

Kickstarter ni ubukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa 11 Gashyantare 2019 , bugamije gukangurira abatuye isi gukoresha aka gakoresho. Mu minsi mike gusa gashyizwe ku isoko kakaba kamaze kacyiriwe n’abantu benshi, kandi bakaba basaba koroherezwa kukabona kuko igiciro cyako kiri hejuru kuko kamwe kagura amadollar 57( 57$).

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza