Perezida Kagame yatanze ishusho y’umubano w’u Rwanda na Uganda anasaba ko ibyiza by’umwiherero bitajya birangirana nawo

Yanditswe na Mudage Charles , kuwa 10 ukwakira 2019

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’u Rwanda na Uganda bakiganiriyeho na Perezida Museveni ariko ntiyamusobanuriye aho ikibazo kiri cyangwa ngo agire icyo abikoraho.

Ibu yabitangaje ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Umwiherero w’uyu mwaka uri kubera mu ishuri rya Gisirikare rya Gabiro mu karere ka Gatsibo, watangiye uyu munsi tariki ya 8 Werurwe ukazasozwa 12 Werurwe 2019. Uyu mwaka, ni inshuro ya 16 Umwiherero ubaye.

Perezida Kagame yavuze ko amarembo y’u Rwanda afunguye ku bashaka kuza mu gihugu ariko ko ikibazo ari ugutekereza kujya muri Uganda uri umunyarwanda, kuko usanga abantu bakorerwa ihohoterwa, iyicarubozo abandi bagafungwa.

Yagize ati, "Twe ntitubuza abantu kuza mu gihugu cyacu, ntacyo twabakoraho, ariko byabaye ikibazo kujya muri Uganda".

Yakomeje avuga ko iki kibazo yakiganiriyeho na mugenzi we wa Uganda ariko ntiyamusobanuriye neza uko ikibazo giteye cyangwa ngo ibibazo bibe byarashakiwe umuti.

Perezida Kagame ati, "Nasabye Perezida wa Uganda kumbwira ikibazo cyaba gihari kugira ngo tugikemure, niba hari n’icyo ntazi nsubire kubaza abo mu Rwanda, ariko ntiyansobanurira. Namusabye kugira icyo abikoraho, aho niho duherukira".

Avuga ku kuba Uganda ifasha imitwe irwanya u Rwanda, yagize ati, “Abantu ba RNC, bahawe uburenganzira bwo gushaka abayoboke muri Uganda, barabegereye mu myaka nk’ibiri n’gice ishize, abasore baranga, baravuga bati twebwe dufite ibyo dukora bidutunze, ibyo ntabwo tubizi. Abandi bati ok, niba mwanze, ntabwo muzakora mutekanye muri Uganda… Ibi mvuga mbifitiye ibimenyetso ndetse nabiganiriye na perezida wa Uganda."

Yasabye kandi ko ibyiza by’Umwiherero byajya bigera ku banyarwanda igihe cyose bidatangiranye n’Umwiherero ngo n’urangira nabyo birangire ati, "Ntabwo ibyiza by’umwiherero bitangira igihe umwiherero watangiye, ngo birangire igihe umwiherero warangiye".

Abayobozi basaga barenga 250 bahagarariye inzego zitandukanye za Leta, ibigo biyishamikiyeho ndetse n’ibigo byigenga n’iby’ubucuruzi baritabira uyu mwiherero.

Muri uyu mwiherero, abayobozi bawitabiriye bararebera hamwe aho u Rwanda rugeze mu cyerekezo cy’iterambere, Guteza imbere ireme ry’uburezi,Guteza imbere ubuzima, Kongera umusaruro w’ubuhinzi, Guteza imbere ishoranamari no kongera ibyoherezwa mu mahanga.

Umwiherero ni igikorwa gishingiye ku muco nyarwanda aho abayobozi b’Igihugu bahuraga bakaganira ku bibazo byugarije abaturage. Intego y’izi nama yari ugushaka ibisubizo ku bibazo byagaragajwe no kwiyemeza kubishyira mu bikorwa. Kuri ubu, umwiherero ukoreshwa nk’umwanya udasanzwe aho abayobozi bagaragaza ibyo bakoze, ibitaragezweho n’impamvu, bakarebera hamwe aho iterambere ry’Igihugu rigeze ndetse bakanafata ingamba ku buryo bwakoreshwa mu kwihutisha ibikorwa by’ingenzi bijyana n’iterambere rirambye.

Perezida wa Repubulika y’u rwanda, Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente
Madamu Jeanette Kagame nawe yitabiriye umwiherero w’abayobozi uri kuba ku nshuro ya 16
Umwiherero witabiriwe n’abayobozi bagera kuri 250

Amakuru mashya

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126