Mu mafoto, umuyaga wa Idai umaze guhitana abasaga 1000 muri Mozambike

Yanditswe na Mudage Charles , kuwa 10 ukwakira 2019

Perezida wa Mozambike, Filipe Nyusi, yatangaje ko umubare w’abahitanwe n’umuyaga wiswe Idai uvanze n’imvura ushobora kuba wageze ku gihumbi (1000).

Umuyobozi wa Mozambike yahise ahagarika igitaraganya urugendo yari afite mu gihugu cya eSwatini cyahoze ari Swaziland kugira ngo abashe guhangana n’ingaruka z’uyu muyaga wahitanye abantu benshi ukanangiza ibitari bike.

Perezida Nyusi yazengurutse igihugu mu ndege areba uko umuyaga wacyangirije ukaba wasize abaturage iheruheru.

Kuri ubu biragoye kuba wakora urugendo muri iki gihugu ukoresheje ibinyabiziga kuko imihanda yarangiritse ku buryo bukomeye.

Abanta barenga baneshi basigaye ntaho kurambika agasaya kubera umuyaga wagurukanye ibisenge by’amazu, kwiga kw’abanyeshuri ni ikibazo kubera amashuri yasenyutse andi agasambuka.

Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Umuryango utabara Imbabare (croix Rouge) bari gutanga ubufasha bw’ibanze(Amafunguro, imiti, ibiryamirwa, amazi,...) bifashishije kajugujugu.


Abantu basizwe iheruheru n’uyu muyaga wa Idai


Ibintu byose byarangiritse


Imihanda yacitsemo kabiri


Umuyaga wa Idai wari ufite imbaraga



Imodoka ntizibasaha gutambuka


Amazu y’abaturage yarasenyutse


Icyizere ku baturage ni gike


Ahari amazu hahindutse itongo


Imwe mu mihanda yacitsemo ibice


Abaturage batangiye gusanasana ngo barebe niba babasha kubona aho bongera gukinga umusaya


Amashuri yarasambutse

Amakuru mashya

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126