INKURU Z’AMAMAZA

Ibanga ryihishe mu bimera ryavumbuwe na Dr. Murugu yiyemeje kurisangiza Abanyarwanda nyuma yo kubyerekana muri Kenya.

Yanditswe

kuwa

na

Makuruki
Ibanga ryihishe mu bimera ryavumbuwe na Dr. Murugu  yiyemeje kurisangiza Abanyarwanda nyuma yo kubyerekana muri Kenya.

Dr. Murugu Macharia Peter ni umugabo ukomoka mu gihugu cya Kenya akaba amaze imyaka isaga 20 akora akazi ko kuvura abantu akoresheje ibanga yavumbuye nyuma yo gukora ubushakashatsi bwimbitse mu bimera Imana yaremye.

Uyu mugabo Dr Murugu w’igikwerere avuga ko uyu mwuga yawinjiyemo adahubutse kuko yabanje kwiga ku bimera byose nyafurika n’akamaro byagirira umubiri w’umuntu, atangaza ko Imana yashyize ibanga rikomeye muri ibi bimera kuko nta ndwara n’imwe itavurwa nabyo usibye kubura ubumenyi buhagije kuri byo.

Atangirira ku ndwara y’amibe yavuze ko ari indwara ikomeje kuzengereza Abanyarwanda muri rusange akaba ari ikintu kimubabaza kuko iyi ari indwara yoroshye kuvura kandi ikaba igomba kuba amateka mu Rwanda.

Mu magambo ye Dr. Murugu yagize ati” U Rwanda ni igihugu ukikinjiramo uhita ubona itandukaniro n’ibihugu byinshi kuko ari igihugu kirangwamo isuku ku rwego njye ntarabona n’ahandi. Ni ukuri Abanyarwanda murasobanutse pe, mugaragara ko mukeye haba ku mibiri, imyambarire, aho mutuye” Gusa ahita yibaza ati” Nonese ni kuki mu Rwanda hakirangwa indwara ya Amibe”?

Dr Murugu yadusobariye bihagije iyi ndwara ya Amibe

Indwara ya Amibe ni inzoka yo munda ituruka ku mwanda w’ibyo dushyira mu nda cyane cyane nk’amazi tunywa ndetse n’ibiribwa bidasukuye neza. Ikaba iterwa n’udukoko duto twitwa “ Entamoeba Histolytica” twinjira mu mubiri iyo uriye cyangwa unyoye ibyandujwe n’amagi yazo.

Aka gakoko ni kabi kuko kagenda kakibera mu mara , aho gatungwa n’amaraso kanyunyuza mu muntu bityo rero kakaba gashobora guca ibisebe cyangwa kakaba gashobora guteza ibibyimba mu mara.

Uyu muganga ahangana n’indwara zo mu nda

Ariko kandi ako gakoko gashobora no kwinjira mu maraso kagatemberamo bityo bigatuma gashobora no kugera mu mwijima maze nawo kakahateza ibibyimba. Aka gakoko kandi kagenda kigabanyamo ibice bibiri kuko ari bwo buryo kororoka mu mubiri w’umuntu.

Dr Murugu ni umuvuzi ukureba akamenya uburwayi ufite atagushyizeho igipimo.

Uyu mugabo nyuma yo gukora ubushakashatsi bwinshi ku ndwara zirenga 200 twavuga nk’indwara zifata mu nda : Umwijima, umutima, igifu cyazahaje umuntu… indwara z’imyanya myororokero, indwara ya asima, diyabete, gukumira indwara zirimo Kanseri , umubyibuho ukabije n’izindi nyishi avuga ko amavuriro ye Dr Murugu Herbal Clinic avura izi ndwara ku kigero cya 95% zigakira nk’uko imibare ibigaragaza y’abantu barenga ibihumbi 50 bamaze kubagana ku mavuriro ye yose.

Si ukuvura gusa kuko ivuriro rya Dr Murugu Herbal Clinic hatangirwa inama ku buzima n’uburyo indwara zazengereje abantu zigomba gukumirwa hakiri kare. Ati” Niba ugaragaza bimwe muri ibi bimenyetso menya ko urwaye iriya ndwara ya Amibe maze ugane iwacu tuguhe imiti irandura burundu iyo ndwara mu mubiri wawe”.

Ibimenyetso biranga indwara ya Amibe:

. Kuribwa mu kiziba cy’inda bya hato na hato cyane cyane ku gitsina gore no mu gihe batari mu bihe byabo

. Kuribwa igihe ugiye mu bwiherero

. Kuribwa umugongo wo hasi

. Kumva mu nda harimo inzoka zihuma

. Kubura ubushake bwo gufata amafunguro( Appetit)

. Kugira ikiziba- kanwa gihoraho

. Guhorana umunaniro udashira

. Kwibagirwa bya hato na hato

. Kwituma impatwe

Nyuma yo kuguha umuti w’iyi ndwara atanga inama agusaba kwirinda kunywa amazi adasukuye kuko ariyo nkingi ya mwamba iyi ndwara yinjiriramo. Mu magambo ye yuzuye impanuro no gutebya kwinshi Ati” Iyo dusukura amenyo yacu twifashishije umuti w’amenyo , ku nshuro ya mbere urayacira, ku ya kabiri nabyo nuko, ariko iyo umaze kumva ko umwanda washizemo ntihabura amazi amanuka akajya munda , irinde rero amazi adasukuye haba no gusukura amenyo”

Kanda muri iyi Link wirebere ibimenyetso bya Amibe:
https://www.youtube.com/watch?v=aM1GzljrJj4

Ivuriro rya Dr Murugu Herbal Clinic rikaba rije mu Rwanda guhangana n’izi ndwara zananiranye no gutanga umusanzu we ku Rwanda nku’uko ugiye ku rubuga rwabo bakoresha uhasanga ubuhamya bw’abagaruriwe umunezero wabo mu buzima n’uyu mugabo w’umuhanga mu kuvurisha ibimera gakondo.

Kubifuza kureba ibikorwa by’iri vuriro Dr Murugu Herbal Clinic basura urubuga rw’ibitaro byabo ari rwo www.Muruguclinic.com ukamenya amakuru yose n’ubuhamya butangwa n’abarwayi yavuye .

Iri vuriro mu Rwanda rikaba ryahafunguye ishami ryabo rya mbere mu Kabuga ka Nyarutarama ndetse ukaba wanabahamagara kuri numero : 0781000143, 0783786569.

Reba hano Videwo igaragaza uko Dr. Murugu yiyemeje kubavurira kuri make:https://www.youtube.com/watch?v=-Y9ikY70jWg

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza