INKURU Z’AMAMAZA

Ivuriro rya Dr. Murugu Herbal Clinic rije kuba igisubizo kundwara ya Diabete yazengereje Abanyarwanda

Yanditswe

kuwa

na

Makuruki
Ivuriro rya Dr. Murugu Herbal Clinic rije kuba igisubizo kundwara ya Diabete yazengereje Abanyarwanda

Dr. Peter Macharia Murugu ni umugabo w’umuhanga mu buvuzi bwifashishije ibimera gakondo w’umunyakenya umaze imyaka igerakuri 20 akora ubuvuzi n’ubushakashatsi ku ndwara zananiranye akaba afite amavuriro menshi mu gihugu cya Kenya, ubu yafunguye ishami rishya mu Rwanda.

Dr. Murugu aradusobanurira byinshi kundwara ya Diabete, avuga ko iyi ndwara iterwa n’uko impindura zikora umusemburo wa insulin inaniwe kuvubura umusemburo wa Insulin cyangwa se umusemburo ivubuye ntukoreshwe n’umubiri nk’uko bikwiye. Ibi mu ivuriro Dr Murugu Rwanda Clinic bikaba barabikozeho ubushakashatsi bwimbitse maze nyuma bavumbura umuti kuri iyi ndwara ya Diabete.

Dr. Murugu aratuganiriza kundwara ya Diabete ndetse n’ibimenyetso byerekana ko iyo ndwara yafashe umubiri wawe.

1. Inyota ikabije

Inyota ikabije ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umuntu yaba arwaye Diabete .Mu magambo y’uyu muganga Dr Murugu ati” Abantu barwaye diabete bisanga bagenda bagira inyota yiyongera mu gihe gito, ibibishobora kuba ibimenyetso by’uko indwara yabaye nyinshi mu mubiri.

2. Umunaniro

Umunaniro mwinshi nawo ushobora kuba ikimenyetso kigaragaza ko umuntu arwaye Diabete. Dr Murugu ati” Ntakabuza iyo isukari itangiye guta ikigero cyayo ngenderwaho mu mubiri bituma utunyangingo tudakora neza, bityo hakabaho gucika integer k’umubiri”.

3. Kwihagarika buri kanya

Gushaka kunyara si bibi kuko umubiri aribwo buryo ukora kugira ngo wikize imwe mu myanda iri mu mubiri isohokera mu nkari, mu byuya n’ahandi. Ariko mu gihe ubona ko buri kanya ushaka kujya kunyara gira amakenga ko ushobora kuba ufite iyi ndwara ya Diabete, kuko igihe isukari yabaye nyinshi mu mubiri, impyiko zishinzwe iki gikorwa zirangirika bityo ntizibe zikibasha gutunganya neza icyo zishinzwe.

4. Gutakaza ibiro mu buryo byihuse

Iki ni kimwe mu bimenyetso bikugaragariza ko iyi ndwara iri mu mubiri wawe. Dr Murugu ati” Nkuko ubushakashatsi bwakozwe ,Umubiri wageze mo indwara ya Diabete uhita utakaza ibiro kuburyo bwihuse”

Dr. Murugu amaze kkuba ikimenyabose kubera umwihariko mu kuvurisha imiti ikomoka ku bimera

Dore ibindi bimenyetso:

-  Kutabona neza
-  Uburemba ku bagabo
-  Kwishimagura mu myanya myibarukiro ku gitsinagore
-  Kugira indwara zibasira uruhu, ndetse haba ho gukomereka k’umubiri ntubashe kwiyubaka vuba
-  Kutagira amarangamutima no kutita ku bintu.

Uyu Muganga Dr. Murugu ufite impano idasanzwe avuga ko yafashe igihe gihagije cyo gukora ubushakashatsi kundwara z’ibyorezo kandi bigoye kuba zakira, mu mvugo ye yuje ubuhanga n’ubunararibonye ati” Imana yaduhaye ibintu byose ariko ibanga rikomeye yarishyize mu bimera ibi twirirwa dukandagira cyangwa twangiza, nta ndwara n’imwe idashobora kuvurwa n’ibyo Imana yadushyize iruhande, byose bisaba kubiha umwanya no kwiyongera mu bumenyi”

Mu buvuzi iri vuriro Murugu Rwanda Clinic ritanga si imiti gusa ahubwo ryita kugice kinini kirimo inama kubuzima bw’umuntu nkuko abisobanura” Ntabwo ikidushishikaje cyane ari ugutanga imiti, ahubwo ni ubujyanama kuko indwara nyinshi zishobora guterwa no kudasobanukirwa cyangwa uburangare”.

Kanda hano wumve inama za Dr Murugu: https://www.youtube.com/watch?v=Z4qk5q3zm1w

Impamvu zishobora gutuma umuntu arwara iyi ndwara ya Diabete ni izi zikurikira:

1. Umubyibuho ukabije: Kugira umubyibuho ukabije bigira ingaruka nyinshi kumubiri w’umuntu zirimo kuba warwara iyi ndwara ya Diabete
2. Kurya cyane udakora siporo: Abantu bakunda kuryagagura kandi siporo ntibahiye umwanya kandi ari ikintu gikomeye kubuzima bwabo, ikini ikibazo gishobora gutuma ugerwaho n’iyi ndwara.
3. Ku bafite indwara z’umuvuduko w’amaraso menshi biroroha kuba iyindwara yabageraho ku buryo bworoshye
4. Abafite imyaka hejuruya 60 nibo baba bafite ibyago byinshi byo kwandura iyi ndwara
5. Impamvu ikomeye kandi ihurirwaho n’abantu benshi, ni ukugira igisanira mu miryango cy’uwaba yararwaye iyindwara bityo bikaba uruherekane rw’abazamukomokaho.

Irivuriro Murugu Herbal Clinic rikaba rije kuba igisubizo mu Rwanda kubagize ibyago byo kwandura iyi ndwara ya Diabete kuko bafite uburambe mu kuvura indwara nyinshi zirenga Magana abiri(200) nk’uko bakomeje kubyerekana muri aka karere nyuma yo gutangirira mu gihugu cya Kenya. Bavura indwara nyinshi zirimo indwara ya Amibe, indwara zo munda, umuvuduko w’amaraso, asima, umwingo, indwara zifata mu buhumekero, indwara zifata igitsina gore harimo imihango itaza neza,…..

Dr. Murugu avura indwara zananiranye

Ku bakeneye kugana irivuriro mwareba ibikorwa byabo n’ubuhamya bw’abarwayi banyuze muri irivuriro kurubuga rwabo www.muruguclinic.com ukaba kandi wabasanga ku cyicaro cyabo kiri mu Kabuga ka Nyarutarama I Kigali ku muhanda KG 15

Bakaba babashyireyeho numero mushobora kwifashisha musaba ibisobanuro bihagije n’ubujyanama kundwara zimwe na zimwe, hamagara: 0781000143 cyangwa 0783786569.

Kanda hano wumve byinshi kuri iyi ndwara ya Diabete hamwe na Dr Murugu:
https://www.youtube.com/watch?v=PHMmOI-dbVo

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza