INKURU Z’AMAMAZA

Dr. Murugu aje guca burundu indwara ya Asima n’Igicuri mu Rwanda yifashishije ibimera

Yanditswe

kuwa

na

Makuruki
Dr. Murugu aje guca burundu indwara ya Asima n’Igicuri mu Rwanda yifashishije ibimera

Dr. Peter Macharia Murugu ni umugabo w’umunyakenya , inzobere mu kuvurisha ibimera nyuma yo kubikoraho ugushakashatsi no gufungura amashami menshi mu Gihugu avukamo cya Kenya, ubu ari I Kigali mu ivuriro rye Dr Murugu Rwanda Herbal Clinic aho ari kuvura indwara zitandukanye kandi zikomeye zabaye ibyorezo mu Banyarwanda.

Dr Murugu ni umwe baganga bavurisha ibimera nyuma yo kubikoraho ubushakashatsi bwinshi aho amaze imyaka irenga 20 akora ubu buvuzi, ubu akaba ari Ikigali mu Rwanda aho amaze amezi agera kuri atatu akora ubu buvuzi. Twamwegereye maze atuganiriza kuri zimwe mu ndwara avura zirimo indwara y’igicuri hamwe n’indwara ya Asima.

Dr Murugu asobanura birambuye indwara y’igicuri icyo aricyo, uko ifata n’uburyo ivurwa igakira

Yagize ati, "Hari impamvu nyinshi zishobora gutera iyi ndwara y’igicuri. Igicuri ni indwara ifata ku bwonko nyirizina. Umurwayi wayo agaragaza ibimenyetso bikurikiranye kandi ikaba ishobora kwigaragaza bitewe n’ubwoko bwayo kuko igira amoko menshi."

Kimwe mu bimenyetso ni ukwitura hasi , ukagagara , agakubita umutwe hasi ,hakabaho kurashya amaboko n’amaguru.

Asobanura kandi ko hari n’ubundi bwoko bwinshi bw’igicuri butamenyerewe kandi abantu bagombye kumenya, mu magambo ye Dr Murugu agira ati” Hari igicuri gifata ku bwonko ariko kitagaragaza biriya bimenyetso byo kwitura hasi, iki ni kibi cyane, icyi kikaba kirangwa nuko umurwayi wacyo atakaza ubwenge yicaye cyangwa ahagaze , kuburyo abo bari kumwe bashobora kubibona cyangwa nawe akabyiyumvamo ko hari igihindutse ku bwonko bwe, ibi bimara igihe yumva adahari hanyuma akaza kongera kugarura ubwenge”

Ubwoko bwa Gatatu ni igicuri kidafata ibice byose by’umubiri ariko nacyo kigafata ku bwonko, ariko bitewe n’agace k’ubwonko kafashwe hakagagara nk’igice kimwe cy’umubiri. Hari abo usanga bagagara nk’ibice by’intoki, urugero nk’igikumwe, ibiganza, akaboko cyangwa igice kimwe cyo mu maso n’ahandi. Muri rusange indwara y’igicuri ntivukanwa ahubwo hari bimwe mu bituma ifata umuntu.

Dr Murugu akomeza asobanura bimwe mu bitera iyi ndwara y’igicuri

Kimwe mu by’ingenzi bituma iyi ndwara y’igicuri ifata umuntu , harimo kuba yakora impanuka ituma akomereka ku mutwe akaba yakwangirika ku bwonko ku buryo bwakuviramo igicuri, hari abarwara igicuri bitewe n’uburyo bavutsemo, hari abakirwara bitewe n’impamvu nyinshi ziturutse mu miryango yabo.

Dr Murugu yemeza ko iyi ndwara iyo ivuwe neza ikira

Mu magambo ubwe yivugira ati” Abarwayi b’igicuri kenshi mu miryango bafatwa ko ari abantu bafite ibibazo bikomeye, ariko kimwe mu bushakashatsi twakoze kuri iyi ndwara n’uko ari indwara nk’izindi, benshi badukiriye mu maso ndetse benshi batanga ubuhamya mu banyuze mu mavuriro yacu yuzuye mu Gihugu cya Kenya, nta kabuza ko Abanyarwanda ibi nabo bazabyumva, abafite icyo kibazo mutugane rwose tubashe kuko iyi ndwara tuyifitiye imiti ihagije”

Amavuriro ya Dr Murugu kandi si ugutanga imiti gusa kuko bagira inama z’ubuzima abantu benshi ku bijyanye n’indwara.

Iri vuriro Dr Murugu Rwanda Herbal Clinic akaba yararifunguye mu Rwanda mu rwego rwo guhangana n’indwara z’ibyorezo zirimo indwara zo munda(igifu, indwara zo mu mara), indwara ya Amibe, indwara zirimo umutima, sinesite, umuvuduko w’amaraso, imitsi, umusonga, diabete, prostate n’izindi nyinshi zisaga Magana abiri.

Dr Murugu mu mvugo ye ya kiganga ati” Byose byicwa nuko hari abangiza izina ry’ubuvuzi gakondo , ariko ibi bimera ubona Imana yabishyizemo imiti igomba guhangana na buri kibazo umuntu azahura nacyo mu buzima. Nk’ubu mbabazwa n’abarwayi ba Asima bahora barwana n’ikirere, kubura umwuka kandi iyi itakagombye kuba indwara umuntu amarana igihe”

Indwara ya Asima mu ivuriro rya Dr Murugu Herbal Clinic si indwara yagombye kuzengereza abantu:

Asima ni uburwayi bufata imyanya y’inzira z’ubuhumekero y’imbere ijyana umwuka mu bihaha(branchial tubes). Ubu burwayi butera kubyimba no gufungana kw’inzira z’umwuka(Airways), bishobora kugaragazwa na bimwe mu bimenyetso nko gusemeka, kubura umwuka, kwitsamura kenshi, kumva ufunganye mu gituza , ibi bimenyetso bikigaragaza cyane bwije na mu gitondo, bityo bigatuma uyirwaye ahumeka bimugoye cyane , kuburyo iyo atitaweho ngo avurwe iyi ndwara bimuviramo no kubura ubuzima.

Kanda hano urebe Video ikwereka ubu burwayi bwa Asima n’igicuri:https://www.youtube.com/watch?v=COgfJWQIXd8

Ivuriro rya Dr Murugu Herbal Clinic rikaba riha ikaze ku muntu wese waba afite ikibazo ku buzima bwe kuko biteguye no kubagira inama ku byerekeranye n’uburwayi kandi izi nama zitangirwa Ubuntu. Ati” Twebwe twiteguye gutanga ubuvuzi mu Rwanda burimo n’inama kuko hari uburwayi bwabaye karande kandi atari ngombwa, mwebwe gusa mutugane ku ivuriro ryacu”

Ivuriro rya Dr Murugu Herbal rikaba rifite urubuga ruhurirwaho n’abatangabuhamya bw’ibyiza yabakoreye arirwo www. muruguclinic.com . Ukaba kandi ukeneye kubasura wanyarukira mu Kabuga ka Nyarutarama, aho umuhanda Nyarutarama- Utexrwa utangirira munsi y’umuhanda.

Wifuza kubavugisha wahamagara kuri Tel: 0781000143 cg 0783786569

Ivuriro rya Dr. Murugu riri mu Kabuga ka Nyarutarama

IBITEKEREZO

  • Vanessa Yanditse:

    Ibi bimenyetso bya asima ko mbona mbifite, i musanze nta shami misfire? Mbese mukorana na RAMA?

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza