GUHINDURA AMAZINA

Urwandiko rwa Nzabandora Raymond rusaba guhindura amazina

Yanditswe

kuwa

na

Makuruki
Urwandiko rwa Nzabandora Raymond rusaba guhindura amazina

Uwitwa NZABANDORA Raymond mwene Nzabandora Tharcisse na Kabarere Jeanne d’Arc, utuye mu mudugudu wa Burunga, akagari ka Burunga, umurenge wa Gihundwe, akarere ka Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba.

Yasabye uburenganzira bwo gusimbuza izina Nzabandora izina Mugisha mu mazina asanganywe Nzabandora Raymond akitwa Mugisha Raymond mu Irangamimerere.

Impamvu atanga ni uko izina Nzabandora ari izina ry’irigenurano kandi rimutera ipfunwe.

Akaba asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko guhindura izina Nzabandora akarisimbuza izina Mugisha mu mazina asanganywe Nzabandora Raymond bityo akitwa Mugisha Raymond mu gitabo cy’Irangamimerere kirimo inyandiko ye y’Ivuka.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza