New article No21746

IMIBEREHO MYIZA

Umubyeyi utarize afite ubushobozi bwo gufasha umwana we kumenya gusoma

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Umubyeyi utarize afite ubushobozi bwo  gufasha umwana we kumenya gusoma

Ababyeyi barasabwa gufasha abana babo gusubiramo amasomo mu gihe bavuye ku ishuri, babakundisha kumenya gusoma no kwansika neza ikinyarwanda.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 28 Nzeri 2019 mu muganda wa nyuma w’Ukwezi, aho abawitabiriye mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Gatenga basaba ko habaho ubufatanye hagati y’abarimu n’ababyeyi kandi bakabyaza umusaruro ubufasha bahabwa n’umushinga wa Save the Children witwa Mureke Dusome ku nkunga ya USAID.

Ni kenshi usanga abana barenga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza batazi gusoma kandi mu nteganyanyigisho baba barize inyajwi, ingombajwe, ibihekane no gukurikiranya imigemo ugakora ijambo.

Ushinzwe uburezi mu karere ka Kicukiro, Jean Claude Munyantore yasabye ababyeyi kutitinya mu gihe bafasha abana babo gusubira mu masomo mu gihe bageze mu rugo kuko buri mubyeyi yagombye kwishimira ko umwana we yahize abandi mu gusoma, kwandika no mu manota.

Jean Claude ati, “Kurera bisaba ubufatanye bw’inzego nyinshi, umwarimu iyo amaze kwigisha aha umwana igitabo ngo nagera mu rugo ababyeyi bamufashe gusubiramo amasomo. Umubyeyi nibura asabwa iminota icumi (10) yo gufasha umwana we gusubiramo amasomo ye, amufafasha kumenya gusoma neza ikinyarwanda.”

Akomeza avuga ko gusubirishamo umwana amasomo bidasaba kuba warize uzi byinshi cyangwa uzi gusoma neza, ahubwo ngo ushobora kwifashisha ibishushanyo biri mu gitabo, ukabaza umwana icyo abona kuri ayo mashusho.

Umwe mu babyeyi barerera kuri Rwunge rw’Amashuri rwa Murambi, Muhongerwa Nadege avuga ko iyo umwana ageze mu rugo ukamubaza ibyo yize bimutera umurava wo kujya ava ku ishuri afite ibyo kukubwira.

Nadege ati, “Abanyeshuri bava ku ishiri bishimye. Iyo umwakiriye neza ukamubaza ibyo bize akubwira byinshi bityo ukabona aho uhera umukosora”

Akarere ka Kicukiro karimo ibigo by’amashuri abanza 83, ayisumbuye 42 ndetse n’amasomero 53. Ku bufatanye na Soma Umenye amashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugera mu wa gatatu bahawe ibitabo bibafasha kumenya gusoma neza Ikinyarwanda bigera ku 19 882.

Abanyeshuri biga kuri GS Murambi basomera ababyeyi baje mu muuganda ngo berekane urwego bagezeho
Munyantore Jean Claude ushinzwe uburezi mu karere ka Kicukiro
Abaturage bao mu Gatenga bakora umuganda
Abanyeshuri biga mu mwaka wa 1,2,3 basomeye mu ruhame

Uhagarariye Soma Umenye itanga ibitabo mu mashuri muri Kicukiro
Abanyeshuri bahize abandi mu gusoma bahawe ibihembo
Umubyeyi urerera kuri GS Murambi asaba bagenzi be kujya babaza abana ibyo bize mu gihe bageze mu rugo

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza