IMIBEREHO MYIZA

Bamwe mu bana basambanywa bahishira ababikoze kubera ibyo bizezwa guhabwa

Yanditswe

kuwa

na

Makuruki
Bamwe mu bana basambanywa bahishira ababikoze kubera ibyo bizezwa guhabwa

Inzego zitandukanye zitabiriye ikiganiro nyungurabitekerezo ku bijyanye no kurwanya Ihohoterwa rikorerwa abana zagiranye n’Abanyarwandakazi baba mu nteko Ishinga Amategeko zatangaje ko ubukangurambaga mu kurwanya ibyaha byo gusambanya abana bukomeje.

Inkuru y’Imvaho ivuga ko Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Isabelle Karihangabo, yavuze ko ibyaha byo gusambanya abana bigenda byiyongera ku buryo kuva mu mwaka wa 2016 ibyaha byatangiwe ibirego 2016/2017 ari 2191, 2017/2018, ibyaha 3060 naho 2019 kugeza muri Kanama: 3512.

Avuga ko ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha byo gusambanya abana bukomeje, ariko hari imbogamizi zishingiye ku kuba bamwe mu bana basambanyijwe, ababyeyi babo, n’abandi bahishira ababikoze kubera indonke baba babijeje.

Muri icyo kiganiro uwari uhagarariye urwego rw’ubushinjacyaha Jules Marius Ntete avuga ko ubushinjacyaha bwakiriye ibirego 2086 muri 2016-17,na 3363 muri 2018-2019. Avuga ko ibi byaha byagejejwe mu butabera, ariko hari imbogamizi mu kubona ibimenyetso kuko hari ibisibanganywa n’ababikoze n’abatitabira kuregera indishyi.

Uwari uhagarariye Polisi y’Igihugu ushinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana (GBV) ACP Lynda Nkuranga, avuga ko bateguye inzira nyinshi zo kumenyekanisha ububi bw’icyaha cyo gusambanya abana, hashyirwaho gahunda yo gukorera ubukangurambaga mu turere mu kwirinda iri hohoterwa.

Abadepite batanze ibitekerezo binyuranye bigamije gushakira umuti icyaha cyo gusambanya abana, no kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose cyane cyane irikorerwa abagore n’abana, basaba ko abakoze ibi byaha bose ndetse n’abagerageza kubihishira bahanwa.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu igazeti ya Leta nimero idasanzwe ku wa 27/09/2018, rifite ingingo 335.

Ingingo ya 133 y’iri tegeko, ivuga ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka cumi n’ine (14) nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa. Icyakora, iyo umwana ufite imyaka cumi n’ine (14) ariko utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

Ingingo ya 54 y’iri tegeko iteganya ibijyanye n’ihanwa ry’umuntu ufite imyaka iri hagati ya cumi n’ine (14) na cumi n’umunani (18) y’amavuko.

Ivuga ko iyo uwahamwe n’icyaha yari afite nibura imyaka cumi n’ine (14) y’amavuko ariko atarageza ku myaka cumi n’umunani (18) mu gihe icyaha cyakorwaga, ibihano bitangwa ni ibi bikurikira:

1º igifungo k’imyaka itari munsi y’icumi (10) ariko itarenga cumi n’itanu (15) iyo yari guhanishwa igifungo cya burundu; 2º igihano kidashobora kurenga kimwe cya kabiri (1/2) k’igihano yagombaga guhanishwa, iyo yari guhanishwa igifungo kimara igihe kizwi cyangwa igihano k’ihazabu.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza