Inkuru z’uruhererekane

Episode 3: Urushyize cyera! Pamela na Martin bahuje urugwiro

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Episode 3: Urushyize cyera! Pamela na Martin bahuje urugwiro

Prince yari ari mu biro asoma ama dossier yose nuko bigeze hagati arahamagara umuntu kuri telephone agira ati:”Goreth, ngwino hano none aha” ahageze Jimmy aramubwira ati:”:Nkeneye kumenya impamvu computer yawe imara iminsi itatu itagaragara muri system ya bank kandi ugakomeza gukora akazi nk’aho ntacyabaye ndetse ntakintu bikubwiye!” Goreth aramusubiza ati:”Ariko natanze report kuri icyo kibazo bambwirako mu minsi mike kiraza gukemuka kandi vuba cyane!” Prince asa n’utangaye yahise abaza Goreth ati:”Nonese ni inde hano umenyeshwako imashine z’akazi zifite ikibazo mbere yanjye?”

Goreth yaramusubije ati:”Kuva umunsi Pablo yakoraga impanuka Manager yahise atubwirako uhereye uwo munsi ari we uzajya akomeza guhabwa raporo (report) ibibazo byose bijyanye na tekinike yongeraho ko bizakomeza gutyo ndetse n’igihe hazaba haje umutekinisiye mushyashya ari we uzajya amumenyesha ibibazo bihari maze uwo mutekinisiye akabona kubikurikirana ahubwo ubimbajije nanjye ndi kwitegura kukubaza aho bigeze kugirango imashine ishobore gukora kuko noneho nabonye igihe kugagara!” Prince yumvise ayomagambo maze abwira Goreth ati:”Ngaho ba usohotse ndabikurikirana ninongera kubakenera ndakubwira!

Pamela na we yavugiraga kuri telephone maze abwira uwo bavuganaga ati:”Umva nkubwire wowe nakurakariye kuko sinshobora kumva ukuntu wamara iminsi ibiri utaramvugisha kandi uzi nezako mbere tukigana wampamagaraga buri munsi!” uwomuntu yaramusubije ati:”Kukubwirako ntajya ngukumbura sinshobora kubikubwira kuko nanjye ubwanjye naba mbikubeshye, ariko kandi kuguhamagara nzi neza ko ntaramarana umwanya nawe tuganira ngo ubanze umare irungu nkuko tukigana wahoraga ubinkorera, sinakwirirwa nguhamagara, gusa umbabarire ngiye kwisubiraho!”

Pamela yahise amusubiza ati:”Martin sigaho kumbeshya kuko njyewe ndakuzi neza! Nzi neza ko icyo wishimiye ucyitaho kandi icyo wakunze ugerageza kubyerekana, ubwo rero birumvikanako utakinkeneye kandi natangiye kubyishyiramo nubwo bikomeye, ariko nabonyeko ibiganiro twagiranaga ndetse n’umwanya twamaranaga biriya byari ibyo ku ishuri kandi sinabikurenganyiriza!” Martin yaramusubije ati:”Nyumva neza Pamela, maze iminsi mfite ikibazo bitewe n’uko umuntu twabanaga mu nzu yagize ikibazo akora impanuka kandi nanjye urabizi akazi ntikaba kanyoroheye, ariko rwose umbabari………!”

Martin atarakomeza Pamela yahise amuca mu ijambo niko kumubwira ati:”Si ibyose navugaga nyine!” akomeza agira ati:”Nk’umuntu w’inshuti yawe ni gute uhura n’ibyo bibazo byose warangiza ukabyihererana, ese nubwo njyewe ntafite akazi utekerezako mbaye ndi hafi nkagufasha akazi ko nziko akenshi ugakorera mu rugo byakwanga, ariko nyine ibyawe byose urabyihererana kuko udashakako ngira icyo mbimenyaho!” Martin aramusubiza ati:”Pamela, mbabarira rwose nanze kukuzana mu bibazo byanjye bwite, ariko kandi humura uracyari inshuti yanjye ntabwo nakwirengagije kandi ngiye gukora ibishoboka byose nongere kuboneka nkuko bikwiye!” Pamela yaramusubije ati:”Nta kibazo ibyo ndabishimye, arikose uwo mushuti wawe arwariye hehe nze kumusura nanjye?” {}

Antony yinjiye mubiro afashe telephone muntoki maze abwira amugabo bari kumwe ati:”Shyaka urabonase akazi katazakurya kagufatanyije n’irungu igihe cyose uzaba utarabona usimbura Prince?” ariko Shyaka aramusubiza ati:”ariko mwana wagiye umpamagara Papa-Promesse ntubonako namaze kurenga urwego rwanyu?” Antony aseka aramusubiza ati:”ubuse njyewe ko ntatuma mumpamagara amazina y’ibyubahiro muyobeweko ndi Chief wa technical department?” ariko Shyaka aramusubiza ati:”erega burya abantu turatandukanye wasanga wowe udakunda ibyubahiro,gusa njyewe jya ubimpa kuko ndabikunda kandi na Bibiliya irabivuga!”

Antony yaramusubije ati:”ahha,ubwo uzanye impaka kuri Bibiliya ntakintu na kimwe nshobora kuvuga kuko warayimize ahubwo njyewe mpora nibaza impamvu utabaye umupadili cyangwa undi mukozi w’Imana ukomeye!” Shyaka aramusubiza ati:”ariko naho ndi ndi umukozi w’Imana kandi ukomeye,nonese niba nshobora gushyira camera kungo z’abantu kugirango abajura batabiba,ngashobora gukora system zikoreshwa n’ama bank ndetse n’iyi dukorera irimo abakiliya bakazishimira,ngashobora gukora ibindi byihutisha imirimo abantu bakanyurwa ndetse ntibagiwe no kuba rimwe na rimwe nigisha ubwo urumva icyo ntakorera Imana ari iki?”

Shyaka akimara kuvuga gutyo Antony yahise amubaza ati:”harya ubwo iyo ubangamiye abajura byo si ukubangamira ibiremwa by’Imana?” Shyaka aramusubiza ati:”ntana rimwe Imana ijya ishyigikira umujura habe na rimwe!” akomeza agira ati:”ahubwo nyibwirira nyine igihe muzazanira usimbura Prince usibyeko ntawashobora gutera urwenya nk’urwa yajyaga atera hano nkumva burigihe ndishimye kandi akazi nkagakorana imbaraga n’imbaduko ahubwo uwamugarura namushima!” ariko Antony aramusubiza ati:”rekana n’ibyo bitekerezo kuko Prince ntashobora kugaruka ndetse nyuma y’igihe gito gishize ahageze amaze kwerekanako ashoboye!”

Mumasaha y’ikiruhuko cya saa sita Jacques yari yicaranye n’abagabo babiri baganira maze umwe aramubwira ati:”rero urabiziko twebwe tutajya dutinda mumagambo,amakuru yizewe dufite muri akakanya ni uko za miliyoni uko ari umunani waduhaye tumaze kuzicuruza kandi mubaturage ubwo rero ibihembo byacu watwemereye watubwira umubare wayo uraduha!” Jacques aseka yahise amukora muntoki niko kumubwira ati:”Robert ubundi njya kubaha akazi narabibonagako muri abambere kandi mushoboye ubwo rero mbonyeko ibyo nibwiraga ntibeshye!” ariko mugenzi wa Robert aramubwira ati:”boss icyo dushaka ni ukumenya uko deal izajya ikorwa kuburyo umuntu azajya akora azi umubare wayo aratwara,erega byaba ngombwa akakuzanira ayawe yonyine!”

Jacques yumvise ayomagambo maze ahita abaza Robert ati:”ariko kuki nagutumye umuntu muzajya mukorana warangiza ukanzanira umunyenzara nk’uyu?” akomeza agira ati:”ahubwose urabona uyu azadufasha iki niba igifu cye cyarasumbye umutima?” Robert aramusubiza ati:”erega ikibazo Peter afite ni uko arwaje umugore we,ubwo rero urumvako afite ishingiro mukugaragazako akeneye amafaranga ariko ndakekako namara kumuvuza azakora akazi neza kandi agakunze!” Jacques asa n’urakaye yahise abwira Robert ati:”ariko uba muzima urarwaye cyangwa,ko nagutumye umuntu ushoboye akazi nagutumye kunzanira umunyabibazo?”

Robert yaramusubije ati:”boss,usibye ikibazo kime cyonyine mbabwiye afite naho ubundi Peter azi ubuzima kandi azi akazi kose wamuha ntacyamubuza kugakora!” Jacques yarababwiye ati:”okya,ibyo reka tube tubyihoreye icyangombwa ni uko mukora akazi neza!” akomeza agira ati:”nababwiyeko byibura muba mugomba kunzanira kimwe cya kabiri cy’ayo nabahaye hanyuma nkabagenera umushahara ngendeye kugihe mwayamaranye,ngaho rero mushyire miliyoni enye hano kuko nabahaye enye maze mbahembe!” Robert na Peter barayamuhereje maze arayabara asanga aruzuye maze abaha miliyoni ebyiri ngo bagabane.

Bamaze kugaba arababwira ati:”ubundi ibi mbikoreye uyu ufite umugore urwaye kugirango avuze umugore we maze mushobore kwihutisha akazi naho ubundi nzajya mbaha amafaranga yuzuye munzanire kimwe cya kabiri cyayo hanyuma………!” atarakomeza Peter ahita amuca mu ijambo niko kumubwira ati:”yuzuye,nonese ko utongeyeho ngo y’amakorano?” Jacques ahita avuga ati:”umva igicucu gusa nkawe ubundi uri uwa hehe?” akomeza agira ati:”usibye kuba unshiye mu ijambo,ubundi wowe wemerewe kuvuga boss ataramara kuvuga?” Robert aramubwira ati:”boss mwihanganire ahubwo ukomeze ijambo ryawe!”

Jacques yakomeje agira ati:”nababwiragako muzajya muzana kimwe cya kabiri cy’ayo nabahaye hanyuma nanone mbahembe kimwe cya gatatu cy’ayo mwazanye murumva Atari ibyo?” Robert aramubaza ati:”ngaho duhe urugero nko kuri izi miliyoni umunani wari waduhaye uko byagenda?” Jaques aramusubiza ati:”ariko abandi bize muri hehe koko?” akomeza agira ati:”nk’uko mwazanye izi enye,nari kuzigabanya na gatatu nkabaha imwe irengaho macye kuko muzaba mwihembye muri yayandi nabahaye!” Robert aramubaza ati:”nonese boss ko numva waba utuririye mu mibare?”

Mumasaha y’umugoroba Pamela yari yasanze Martin aho akorera maze baganira Pamela aramubwira ati:”nyine byarangiye nje kukwirebera ni ubwo wanyeretseko wowe utanshaka!” Martin aramusubiza ati:”vraiment ndagukenera kandi nkifuza kukubona iruhande rwanjye nkuko byahoze,ariko ubuzima bw’Isi ntibubinyemerera,ariko mfite icyizereko nimara gufatisha iyi seta nafunguye nzabona abakiliya bahagije ndetse nkaba nashaka umukozi wo kumfasha maze nkajya nguha umwanya ukwiye kuko nanjye kumara iminsi ntakubona birambabaza kandi bikambuza amahoro!”

Martin akimara kuvuga gutyo Pamela ahita amubwira ati:”ahubwose akokazi wazakampaye maze ibuye rimwe rikarasira inyoni ebyiri icyarimwe,nkakubona ukambona kani n’akazi tukagakora;urumvase itaba ari deal y’ubumara?” Martin aseka aramubwira ati:”ariko ibaze Pamela yakoreshejwe na Martin ahubwose ari njye ari nawe ni inde ukwiye gukoresha undi?” Pamela ataramusubiza hahise hinjira abagabo babiri maze barabasuhuza,ibyo birangiye baza Martin bati:”ni wowe Martin?” arababemerera nuko baramubwira bati:”twebwe turi abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha tuje kugutwara kuko hari ibibazo dushaka kukubaza!”

Ndayisaba Simeon@Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza

Sura urubuga www.makuruki.rw umunota ku munota amasaha 24/24 umenye amakuru agezweho muri ako kanya mu Rwanda n'ahandi ku isi

CONTACT

  • Email:makurukirw (@)gmail.com
  • Physical Adress:KG 182 St, Remera near Source Oil Petrol Station

SERVICE DUTANGA

  • Kwamamaza
  • Video Production
  • Photography
  • Amatangazo

Copyright © 2018 Makuruki.Designed by Kam Isaac.