New article No21746

Inkuru z’uruhererekane

Episode 5: Urushyize cyera! Prince akomeje kugambanirwa, intonganya ni zose mu rugo rwa Jacques...

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Episode 5: Urushyize cyera! Prince akomeje kugambanirwa, intonganya ni zose mu rugo rwa Jacques...

Antony yakomeje kuganira na director amubwira ati:”Boss, rero ntabwo ari ukuvuguruza icyemezo mwafashe cyangwa ngo bibe ukubasaba raporo y’ibyo mwakoze, ariko mumbwiye amakosa ya Prince byaba byiza na cyane ko ari njyewe wamubahaye nk’umukozi w’umurava mwakoresha kariya kazi!” director aramusubiza ati:”Ariko n’ubundi ndumva nta mpamvu yo kuguhisha amakosa y’uriya musore kandi ari wowe ushinzwe department akoreramo!” akomeza agira ati:”Aho agereye hariya akazi karapfuye, imashine z’akazi ntizigikora kugeza n’ubwo imashine zibara amafaranga zitagikoreshwa abakiliya basigaye batinda ku murongo kubera kubarisha amafaranga intoki, urumva ibyo ari ibintu byo kwihanganira?”

Director yamaze kuvuga gutyo Antony ahita avuga ati:”Niba ari uko bimeze nta kumwihanganira, usibyeko nanone njyewe kubyemera byangora kuko Prince niba hari ikintu nzi azi kwitaho ni ibikoresho by’akazi kuko hari n’igihe yajyaga aduhagarika gukora ngo abanze arebe niba nta kibazo kiri muri system cyangwa ikaba itinjiriwe n’abajura, ubwo rero birantunguye kumvako mu gihe kitarenze n’amezi abiri yonyine yaba ahindutse bigeze aho!” director yabwiye Antony ati:”Erega nari ngikomeje kuko ntabwo ari ibyo byonyine kuko aho ahagereye hatangiye kujya hagaragara amafaranga y’amiganano aturuka kuri ririya shami kuko uko tujyanye amafaranga kuri bank nkuru y’igihugu bayarega kuba arimo amiganano menshi!”

Director yakomeje agira ati:”Urumvako kureka imashine zibara amafaranga ntazikore bifitanye isano n’ayo mafaranga y’amiganano ikindi kandi Prince aho ahagereye yiyemeje gukanga abakobwa ndetse n’abagore bose bahakora, abwirako azabirukana ku buryo abenshi abagerereye aryamana nabo abatabyemeye nibo usanga ashinja gukoresha imashine nabi, nibo usanga ateranya na Jacques manager uhamaze igihe mbese ndabona Prince agomba kubanza akanyitaba kugira ngo ansobanurire ikibazo gihari kandi mwihanize kugira ngo natikosora nzamwirukane ariko narabanje kumwihanangiriza!”

Peter na we kwa muganga yaganiraga n’umugore we maze aramubwira ati:”Cherie nzi neza uburyo ubabara nubwo bavugako umusonga w’undi utakubuza gusinzira, ariko njyewe ngenda amanwa n’ijoro ngo ndebe ko nabona uburyo bumwe cyangwa ubundi bwatuma ubona ubuvuzi, nirukanse imirambi nzamuka imisozi manuka iyindi ngo uwo nakunze abone ubufasha abashe kwivuza biba iby’ubusa, ariko kandi uyu munsi nkuzaniye inkuru y’ihumure kuko vuba aha ugiye kurira indege maze bakuvure kandi ndabyizeye uzakira!” umugore we yaramubwiye ati:”Cherie ndabizi neza ko ntacyo nakuburanye kandi ugifite kandi nta munsi n’umwe nigeze ngira umubabaro uturutse kuri wowe, amanwa n’ijoro wahoraga uhangayitse kugirango ngire ibyishimo ariko uyu munsi wikora ikosa nubwo ndibwa cyane ndi umuntu kandi ndatekereza!”

Umugore yamaze kuvuga gutyo Peter aramubwira ati:”Umva, humura uyu munsi nkuzaniye igisubizo kandi kinyura umutima wawe kuko nubwo wababara, muri aya masaha, ariko vuba aha uraba umwenyura kuko uzurira indege bakujyane hanze y’igihugu aho uzahererwa impyiko nshyashya kandi rwose niko biri!” ariko umugore amusaba kumubyutsa akamwiyegamiza nuko ibyo birangiye; umugore we aramubwira ati:”Ibi nabiherukaga nkiri muzima ubwo najyaga nkuryama mugituza nkamera nk’uraramye ngukora mubwanwa nkubaza niba uzakomeza kunkunda ndetse no mu bihe bikomeye kandi warabingaragarije kugeza n’ubu ukibigaragaza,warakoze kunkunda kandi ukampa umwanya mu buzima bwawe, singombwa rwose ko ukora ikosa nk’iryo!” maze amusaba kongera kumuryamisha nk’uko bisanzwe.

Peter yaramubwiye ati:”Cherie ni iki umpishe ko ntari gusobanukirwa impamvu y’ibyo ukoze ndetse n’amagambo umbwiye!” umugore yaramusubije ati:”Peter,nahoraga nishimira kukubona kuko iyo wavaga mu rugo ugiye ku kazi nasigaranaga irungu kandi ngahora nifuzako watera imbere n’ubu ubuzima bwabaga butagenda neza kuko utagize amahirwe yo kwiga kandi nanjye bikaba ariko byari bimeze sinigeze nifuzako wambeshya cyangwa ngo wiyemere kugira ngo nishime, ubwo rero kuza kumbeshya ndwaye wibikora kuko wazahagarara imbere y’Imana ushinjwa ibyaha bibiri birimo kubeshya wabigambiriye ndetse no kubeshya umurwayi ugamije kumushimisha, ahubwo uzanderere umwana twabyaranye kandi ukomeze kumugaragariza urukundo wankundaga kugirango azamenye nezako wakundaga nyina naho njye ndabona ndi kugenda!”

Peter yumvise ayo magambo maze amarira atangira kwisuka, ariko akurura igikapu yari yazanye,abanza gukebuka hirya no hino maze amanura amashuka yari akingirije igitanda umugore we yari aryamyeho maze afungura cyagikapu nuko yereka umugore we amafaranga niko kumubwira ati:”Milka mukunzi wanjye, aya ni amafaranga nabashije kubona ni miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri (1,200,000Rwf) haraburaho make cyane kugirango ayo twasabwe aboneke maze dushobore kubona wa muterankunga wacu kandi ndabyizeye bizatungana, ubwo rero wihangayika uzakira kandi Imana ntishobora kukuntwara hakiri kare gutya kuko twabyaye hungu, izabanza iduhe kobwa maze yuzuze amasezerano yacu, nkundira ubyumve kandi ubyakire tuzakomeza gukundana kuko iyo abantu bakundanye n’Imana irabyishimira!”

Milika yarebye ayo mafaranga maze arikanga niko kubaza Peter ati:”Cherie unteye ubwoba ko nziko nta kazi ufite kandi n’iyo wakagira ko utabona amafaranga angina gutya, ko nta mitungo dusigaranye usibye inzu yacu kandi nayo nubwo wayigurisha ko mbizi nezako ayo mafaranga atavamo, wagurishije iki cyangwa wakoze iki wakuyemo ayo mafaranga?” Peter aramusubiza ati:”Cherie, ibyo byose uvuze ni ukuri, naho inzu nyigurishije hashobora kuvamo arenze ayaho gato, ariko sinayigurisha kuko iyo nyirebye nibuka uko nakuzanyemo bayitangarira abandi bakavugako iyo ntakugira ngo umfashe kuyubaka ntari kuyigondera bigatuma nzirikana urukundo rwawe nanjye, ariko hari akazi mfite kazajya kanampemba arenzeho gusa Imana izakomeze kumfasha batazamfata!” Milka yahise amubwira ati:”Peter aho kugirango uhemuke uzandeke nipfire!”

Jacques na we yari avuye hanze kuvugira kuri telephone maze aza ahamagara Pamela cyane ariko umugore we aramusubiza ati:”Ariko aho wahamagariye ntabwo wumvako nta wuhari, ariko ubundi umuntu w’inkumi ingana kuriya birirwa bamwabiza nk’uruhinja, nako n’uruhinja ntawarusakuriza bigeze aho ngaho kuko rwabirambirwa rukarira!” Jacques yumvise ayo magambo maze ahita asubiza umugore we ati:”Kandi wa mugore we ako gasuzuguro usigaranye ndaje ngiye kuzakakumaramo neza usobanukirwe neza uwondi we!” ariko umugore we aramusubiza ati:”Winyita wa mugore we, nitwa Rose naho kumpamagara Mama-Pamela byo nabyibagiwe kungoma ya Sekarongoro Mutabazi!”

Rose akimara kuvuga atyo Jaques aramusubiza ati:”Ariko ubundi kukwita umugore bigutwara iki ra, cyangwa nawe urumva ushakako njya nirirwa nguhamagara Cherie nk’abo njya mbona muri iyi minsi?” ariko Rose aramusubiza ati:”Erega urimpamagaye nanjye ntibyangwa nabi, ese abarihamagarana bashaje imvi zarabamaze imitwe impanga zaruzuye iminkanyari ubona baba iki, nako reka nkwihorere wifitiye abo uyahamagara bakaza neza kandi bakitaba neza babandi mushobora kubyinana mugahuza ntibasobanye bagukoraho ukumva uranyuzwe naho njyewe ndaguhanda!” Jacques arakaye aramusubiza ati:”kandi wa mugore we, bambe Rose uranshakaho akamunani!” akomeza agira ati:”Ese ubundi nubwo umbeshyera uwaba atajya mu ndaya we ntiyagenda, nk’ubwo ibyo bigambo uba usuka uboshye itiyo y’amazi yaturitse urumva ubwabyo bitakomeretsa umuntu!”

Rose aramusubiza ati:”Jacques iturize ndakuzi, ahubwo icare nkwicire akanyota naho ibyo turimo ni ukwiteza amenyo y’abasetsi!” Jacques yahise yicara maze umugore we atangira kumusukira inzoga mukirahure agira ati:”Ngaho nimuryoherwe!” Jacques asa n’useka aramubwira ati:”Erega n’ubundi iyo utivumbuye urimo umugore mwiza, na cyera na kare narakurebaga nkakubonamo ubwiza imbere n’inyuma ariko abadayimoni baguteye muri iyi minsi sinzi aho baturutse batuma usigaye umpoza ku nkeke!” Rose na we aramusubiza ati:”Umva kandi ugaruye bya bindi duhozemo; ese ubundi byose si wowe ubitera, nawese ujya kwitaba telephone ukihisha ntawamenya abo muba mugambana, ntawukimenya aho urara utaha imbwa zirira…….!”

Rose atarakomeza Jacques ahita yongera kumuca mu ijambo niko kuvuga ati:”Umva ubwenge buke bw’abagore gusa….!” Na we atarakomeza Rose ahita aturika araseka niko kuvuga ati:”Nanjye nagatangaye aho ubujiji ubukomora kumbe buryaaaaaaa!” Jacques aramubwira ati:”Ibyose bihurira hehe n’ibyo nkubwiye?” akomeza agira ati:”Agatsinda ntamenya no kubaha umugabo ni ukumuvugiramo ariko ndaje nintangira kukunyuzamo inshyi niho uzamenyako ndi umugabo!” ariko Rose aramusubiza ati:”Izo utankubise mbere ntazo uzankubita naho se iby’ubwenge buke wavugaga niba abagore tugira ubwenge buke wowe wabukura hehe kandi warabyawe n’umugore ukonswa n’umugore ugahekwa n’umugore hafi ya byose uzi by’ibanze mu buzima bwawe ubikura kumugore ?”

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21943
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza