Inkuru z’uruhererekane

Episode 6: Urushyize cyera! Prince yavuze ukuri kose ku bugambanyi yakorerwaga, Martin yarikocoye

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Episode 6: Urushyize cyera!  Prince yavuze ukuri kose ku bugambanyi yakorerwaga, Martin yarikocoye

Weekend yakurikiyeho Prince yaganiraga na Antony maze Antony aramubaza ati:”Ariko se aho ukora akazi kameze gate?” Prince aramusubiza ati:”Ni isereri ndakaba urwangize umuhungu!” Antony aramusubiza ati:”Sha jya ureka ibintu by’ubutesi, ubwo urashaka kumbwira ko nagushyize mu nyenga y’umuriro hanyuma wange kungurira akantu kandi naragukoreye umuti, mbese urebye nakugize mwiza!” Prince aramusubiza ati:”Wowe ntacyo ngushinja kandi ku ruhande rwawe ngomba kugushimira by’umuhariko naho akantu ko icyo ushaka hano iwanjye bakiguhe nta kibazo, inzoga nizihashira uvuge bazane na depo winywere usibyeko ataricyo ukwiye ahubwo nzagushimira by’umwihariko, gusa gukorera hariya ni isereri mbisubiyemo!”

Antony aramubwira ati:”Ko naherukaga utacikaga intege bigeze aho ariko ni iki kiguciye intege kandi n’agashahara karazamutse!” Prince aramusubiza ati:”Ariko nawe uranzi kuva cyerako ntazi kubaho mbangamiwe!” akomeza agira ati:”Nubwo nahembwa ubusa ariko nkabuhembwa mu mahoro bwandutira amagana y’ibihumbi ndya nziko isaha n’isaha umuntu ashobora kunyirenza, ikindi kandi njyewe ntabwo njya nkunda guhangana kuko ibihe byose mba nifuza kubana n’abantu bose amahoro!” Antony aramusubiza ati:”Ibyo byose ndabizi ariko kugeza n’ubu sindumva aho ikibazo kiri!” Prince aramubwira ati:”Ntakubeshye iyo nza kumenyako ari kuriya hameze ntabwo mba naremeye kujyayo nari kureka mugashaka undi mukozi!”

Prince yakomeje agira ati:”Antony buriya nkubwije ukuri gukorana n’uriya mugabo ngo ni Jacques ni intambara ndakurahiye!” Antony aramubaza ati:”Gute se kandi?, cyangwa sha akazi karagucanze none uririndako yaguteza boss?” Prince aramusubiza ati:”Njyewe mbaye ntinyako Jacques anteza boss mba naramaze kubibwira boss, ariko amafuti ya Jacques nyabwiye boss byaba bimeze nko kumurega kandi sinshaka kubateranya kuko ari inshuti!” Antony yongera kumubwira ati:”Ariko njyewe ntabwo numva uburyo unanirwa gukorana na Jacques kandi mudakora muri department imwe, ikindi kandi raporo yawe uyitanga kwa boss njyewe ukampa copy!”

Antony yamaze kuvuga gutyo, Prince aramubwira ati:”Aho se siho ikibazo kiriagir!” akomeza a ati:"None ko Jacques aba muri management nkaba muri technical ni gute aza kumvangira?” Prince akomeza agira ati:”Uziko kugeza ubu ntashobora kumenya machine yagize ikibazo ntahagurutse ngo njye kuzinyuramo nirebera nyuma y’akazi abakora kuri gishe (tellers) bamaze gutaha?” Antony aramubaza ati:”Nonese haba habaye ikihe kibazo gituma batakubwira?” Prince aramusubiza ati:”Jacques bose yababwiyeko ntawemerewe kubimbwira ngo ni we mukuru hariya, ubwo rero mbimenya ariwe ubimbwiye kandi yashaka ntabimbwire ahubwo nkisanga bose biturije cyangwa abantu batonze imirongo imbere y’umuntu umwe abandi batari gukora!”

Prince yakomeje kuganira na Antony maze Antony aramubwira ati:”Nonese nimukomeza gukorana gutyo ko numva nta kindi kintu muzatugezaho usibye igihombo cyonyine?” Prince aramusubiza ati:”Iyo biza kuba igihombo mutabonyemo n’ibindi!” Antony asa n’utunguwe aramubaza ati:”Ubwo ibyo ni ibiki?" Prince aramusubiza ati:”Aho bigeze nabonyeko uwigize agatebo ayora ivu, ubu rero aho ashaka kunyohereza nzamutanga mwoherezeyo kuko nta kundi bigomba kumera!” Antony aramubwira ati:”Muhungu wanjye ushaka wagenza make kuko ibyo urimo ntabyo uzi, usibye ko icyo ntabura kukubwira ari uko ufite ibirego byinshi kwa shobuja kandi ugomba kwitwararika!” Prince aramubaza ati:”umbwiyengo ibiki?”

Pamela yasohotse mu cyumba yararagamo yihuta maze asohoka mu nzu anyura kuri nyina ntiyamuvugisha ariko ageze ku muryango agaruka yiruka akingura icyumba cye maze ahita agaruka yivugisha ati:”Nk’ubu koko iyi telephone nari nyibagiwe gute?” Nyina aramubaza ati:”Ariko uwo muvuduko wose ni uwi’iki muko?” Pamela aramusubiza ati:”Nyumvira mama ni ukuri, ubuse ndi kwihuta cyane usibyeko nari nibagiwe telephone yanjye?” ariko Nyina aramusubiza ati:”Wa mukobwa we wimpindura umwana kuko ndagusobanukiwe cyane gusa aho ugiye bakwitege!” Pamela na we aramubwira ati:”Icyo nzi cyo irungu rya hano nturikira!”

Pamela akomeza agira ati:”Gusa nyine wihangane kuko na papa sinzi business asigaye yiberamo zituma atakiboneka hano ngo mube murebana umupira nubwo utawukunda ariko irungu rya hano yabaga yarikumaze!” Mama-Pamela aramusubiza ati:”Nta kibazo mwana wanjye ibyo byose nshobora kubyihanganira kuko Papa wawe ndabizi aba ahuze ashakisha icyateza umuryango imbera kandi nawe urabizi nubwo wasoje kaminuza ukaba utarabona akazi ntacyo wigeze ukena kuko njyewe na Papa wawe twakomeje gukora ibishoboka byose ngo utabaho nabi na cyaneko ubiziko urugo rwacu rudasaba umunyu, gusa ujye witwararika mubyo ukora byose utazadukoza isoni no mubo mugendana ndetse n’aho ugiye ujye uharanira ishema ry’umuryango wacu!”

Robert na Peter na bo barimo baganira bicaranye ahantu mu kabari ariko ubonako hiherereye maze Peter abwira Robert ati:”Umva wowe namara kuduhemba uhite unguriza ibihumbi magana atanu maze nivurize umugore maze nzakwishyure ibihumbi magana arindwi niyongera kuduhemba!” Robert aramusubiza ati:”Ahubwo se araba yaje ko mbona ndi kumuhamagara akanga kwitaba!” ariko Peter aramubwira ati: "Reka tube dutegereje nta kibazo buriya wasanga ahuze ubwo nahuguka araza kutwitaba, usibyeko njyewe ntomboye nkabona umugore wanjye arakize njyewe ibibintu wanzanyemo nahita mbivamo kuko mbifata nko kugambanira igihugu!”

Robert aramusubiza ati:”Umva kandi ugaruye bya bigambo byawe, ariko nta kibazo ujye ubihuragura turi twenyine sinshaka kongera kukumva ubivugira imbere ya boss !” akomeza agira ati:”Ese ubundi ibi bihurira hehe no kugambanira igihugu?” Peter aramusubiza ati:”Nonese iyo bank nkuru y’igihugu isohoye amafaranga umubare runaka, nawe ugakora ayawe undi mubare runaka maze ukayashyira mu baturage maze agahura na yayandi ya leta, urumva amafaranga adahita ahinduka menshi mu baturage maze bigatuma ata agaciro nuko ibiciro ku isoko bikazamuka?” Robert aramusubiza ati:”Byashaka bikazamuka, ko njyewe mba mfite ayanjye ikibazo ni ikihe?” Peter aramusubiza ati:”Ngaho nawe tekereza kuri ba bandi bizamukiraho batanayafite!”

Bidatinze Pamela yageze aho Martin yari ari ubonako ari mukabari bamaze gusuhuzanya aricara baba baganira Martin abwira Pamela ati:”Ntakubeshye numvaga ntangiye gutekerezako utari buze!” Pamela ahita amubaza ati:”None se kuva twamenyana nigeze na rimwe nkwicira gahunda?” Maritn aramusubiza ati:”Mvuzeko wigeze kunyicira gahunda byibuze rimwe mu buzima naba nkubeshyeye ndetse nabihanirwa kuko n’iyo wabonaga gahunda uri buyihindure byarangiraga umpamagaye ukamenyesha kandi ibyo byatumaga numva ndushijeho kugukunda….!” Martin atarakomeza Pamela yahise amubaza ati:”Nonese ko uvuzengo warushagaho kunda waba warankundaga ntubimbwire?”

Martin aramusubiza ati:”Iyaba byari gushoboka ngo winjire mu mutima wanjye wari kubona uko ari wowe gusa wiberamo, cyangwa iyo uza kubasha kwinjira mu bitekerezo byanjye nijoro nsinziriye ngo wirebere ukuntu ari wowe wituriye mu nzozi zanjye gusa nashimishwaga cyane no kukubona imbonankubone bucyeye akazuba karashe maze imirasire yako yakitereka mu ruhanga rwawe bikantera gushima Imana yo yakuremye maze nkibwira nti:”Ariko ubundi yampishuriyeko ariwe yandemeye maze ntangire nkubungabungire umutekano, nkwiteho kurusha uko umuntu yita ku mboni y’ijisho rye, nguhunde urukundo rukwiye, kuko igihe cyose mba numva ndi kugurumana kandi utabangutse nari gukongoka!”

Martin yamaze kuvuga gutyo maze Pamela aramubaza ati:”Ariko ubundi ku Isi hari umukobwa watereta akakwanga?” Martin aramusubiza ati:”Simbizi kuko nta bandi nakoreyeho igerageza kuko n’uwo nakunze naramutinye ku buryo kubimubwira byananiye gusa nzakomeza kumukunda wenda ahari we azabyibonera!” Pamela ahita amubwira ati:”Ubundise ko ubizi nezako uri inshuti yanjye magara wazamunyeretse ndetse ukamuntumaho ukarebako ntagukorera umuti ukareka ibintu by’ubwoba ahubwo ukishima nkuko wabivugaga!” Martin aramusubiza ati:”Erega n’ubundi ngo ntawuhisha uwo ahishaho kandi ntawatwika inzu ngo ahishe umwotsi, uyu munsi nagusabye ko twahurira hano kugirango mbikubwire byose!”

Pamela yahise amubwira ati:”Nanjye nyine nguteze amatwi kugirango ubimbwire byose maze ngutumikire!” Martin aramusubiza ati: ”kuva nakumenya ndetse kuva igihe twamaranye twigana, iyo twabaga turi kumwe numvaga nabaye undi muntu kuko ibyishimo nabaga mfite cyangwa ibyo mfite muri aka kanya ntushobora kubyumva, none rero Pamela umbabarire unture umutwaro numva undemereye wo guhora nifuza kuzuzanya nawe bikananira, uyu munsi mbivugiye imbere yawe kugira ngo unsubize icyo ushaka gusa icyo nzicyo ndagukunda kandi nkeneye igisubizo cyawe kugira ngo undamire maze umutima wanjye uruhuke nibanire nawe iteka ibihe bihe ibindi nkomeze kwibanira nawe iteka!”

Ndayisaba Simeon@Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza

Sura urubuga www.makuruki.rw umunota ku munota amasaha 24/24 umenye amakuru agezweho muri ako kanya mu Rwanda n'ahandi ku isi

CONTACT

  • Email:makurukirw (@)gmail.com
  • Physical Adress:KG 182 St, Remera near Source Oil Petrol Station

SERVICE DUTANGA

  • Kwamamaza
  • Video Production
  • Photography
  • Amatangazo

Copyright © 2018 Makuruki.Designed by Kam Isaac.